Bwiza

Kalehe: FRN yigaruriye uduce dushya 6

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 10:43
Kalehe: FRN yigaruriye uduce dushya 6

210350

Ingabo z’Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), zigaruriye uduce dutandatu two mu muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n'imitwe ya Wazalendo na FDLR bafatanya urugamba.

Uduce dushya twafashwe ni Kitendebwa, Kalonge, Kiduveri, Nyamugari, Mwamiwaijwi na Mushunguti, nk'uko amakuru aturuka ku mirongo y'urugamba abyemeza.

Ifatwa ry'utu duce rije rikurikira iry'utundi FRN imaze iminsi yigarurira, mu gihe imirwano hagati y’uyu mutwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo ikomeje kwaguka mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, imirwano yakomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye bya Kalehe, cyane cyane ku mirongo ya Kalonge-Bunyakiri na Katasomwa-Bushaku.

Ku wa 7 Ugushyingo, abarwanyi ba FRN bigaruriye Bitale, bituma abarwanyi ba Wazalendo na FARDC bari muri ako gace bahungira ahitwa Myowe, mu gihe abandi basirikare ba Leta bari bakiri i Bulambika.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo, FRN yakomereje ibikorwa byayo kuri Bulambika, nyuma yo gufata Bitale na Fumya ndetse n'agace ka Myowe, mu itsinda ry'imidugudu rya Kalima.

Bulambika ni agace gakomeye muri Bunyakiri, kari hafi y'ibiro by'ubuyobozi bw'ako gace. Abarwanyi ba FRN bahafashe nyuma y'uko ingabo za FARDC na Wazalendo zisubiye inyuma.

Ibyo byatumye FRN igera ku muhanda wa RN3 uhuza Bukavu, Miti, Bunyakiri na Hombo, ukomeza werekeza i Walikale muri Kivu y'Amajyaruguru.

Imirwano yageze no kuri Katasomwa na Bushaku

Mu gihe FRN yakomezaga kwagura ibice igenzura, imirwano yakomeje no ku murongo wa Mubuku-Bushaku.

Ku wa 7 Ugushyingo, Kadasomwa yigaruriwe na FARDC na Wazalendo nyuma y'imirwano ikomeye, ariko nyuma y'amasaha make baza kongera kuyirukanwamo na FRN.

Nyuma yo gutakaza ibice bitandukanye byo muri Bunyakiri, igisirikare cya Congo ku wa Kabiri cyatangaje ko kiri gutegura ibitero byo kwisubiza ibice byigaruriwe na FRN.

Umuvugizi w'akarere ka gisirikare ka 34, Major Dieudonné Kasereka, yabwiye Actualité.cd ko ingabo za Leta zahagaritse abarwanyi ba FRN i Bulambika, kandi ko ziri gutegura igitero cyo kwisubiza ibindi bice.

Yagize ati: “Twahagaritse umwanzi i Bulambika. Turimo gutegura igitero cyo kumusubiza inyuma kandi tuzongera kwigarurira uduce twose twatakaje.”

Kasereka yavuze ko ibice bya Bitale, Bulambika na Kambali biri mu byigaruriwe na FRN, mu gihe Mubugu, Kambegete, Irangi na Hombo-Sud byari bikiri mu maboko ya FARDC n'abo bafatanyije.

Colonel Rugabo yatangaje ifatwa rya Kimete na Kabanju

Imirwano ntiyagarukiye muri Kalehe kuko no mu misozi miremire ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, hakomeje ibikorwa bya gisirikare hagati ya FRN n'ingabo za FARDC zifatanyije n'iza Leta y'u Burundi.

Colonel Rugabo Fidèle, uvugira FRN ku murongo wa Minembwe, ku wa Kabiri yatangaje ko abarwanyi b'iri huriro bongeye kugenzura uduce twa Kimete na Kabanju, mu gace ka Lulenge.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 9 Ugushyingo 2026, Rugabo yavuze ko ibyo bice byafashwe nyuma y'imirwano ikomeye bahanganyemo n'ingabo za Kinshasa na Gitega.

Rugabo kandi yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uwo munsi ingabo za FARDC zifatanyije n'iza Burundi zagabye igitero ku murongo wa Kuwamabuye-Kabanju, ariko ngo abarwanyi ba FRN bakakiburizamo.

Yavuze kandi ko mu ijoro ryabanjirije icyo gitero, indege zagabye ibitero by'ibisasu ku bice bya Point Zéro na Rugezi, aho yavuze ko ibisasu bibiri byaguye i Point Zéro, ibindi bitatu bikagwa i Rugezi.

FRN yashinje ingabo za Kinshasa na Gitega kugaba ibitero ahatuwe n'abasivili, ivuga ko binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga arengera abaturage mu gihe cy'intambara.

Kanyuka yashinje FARDC kugaba ibitero mu bice bitatu

Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, na we yatangaje ko ku wa 9 Ugushyingo ingabo za FARDC n'abo bafatanyije zagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe, Kalehe na Masisi.

Mu makuru yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibitero byatangiye ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, bigabwa kuri Point Zéro, Rugezi, Kimete, Nyarurango na Rugomero, muri Minembwe.

Yongeyeho ko ahagana saa moya za mu gitondo ibitero byageze kuri Kadasomwa, Kidoveri na Kalongi muri Kalehe, naho ahagana saa moya n'igice bikagera kuri Kazinga na Mahanga muri Masisi.

Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote z'intambara, indege z'intambara, imbunda ziremereye n'ingabo zirwanira ku butaka.

Yavuze ko byahitanye abantu kandi bigateza ihunga ry'abaturage, ariko ntiyatangaza umubare w'abaguye cyangwa abakomeretse.

Imirwano ikomeje kugaragara muri utu duce yerekana ko umutekano mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ukomeje kuba mubi, cyane cyane mu misozi miremire ya Minembwe na Kalehe, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.