Bwiza

Jamal Musiala wa Bayern Munich arwaye indwara idapfa gukira

Imikino•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 09:07
Jamal Musiala wa Bayern Munich arwaye indwara idapfa gukira

210315

Perezida w’icyubahiro wa Bayern Munich, Uli Hoeness, yatangaje ko Jamal Musiala ukinira iriya kipe afite indwara yo mu mikorere y’udutsi two mu bwonko idapfa gukira mu buryo bworoshye, nubwo ishobora kugenzurwa hifashishijwe imiti.

Hoeness yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Budage, Bayerischer Rundfunk, agaragaza impungenge ku hazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 23 n’ubushobozi bwe bwo kongera kugera ku rwego yariho mbere.

Yavuze ko indwara Musiala arwaye itavurwa ngo ikire burundu mu buryo bworoshye, ariko ko ibimenyetso byayo bishobora kugenzurwa hifashishijwe imiti.

Ati: “Arwaye indwara idakira byoroshye, ariko ishobora kugenzurwa ku rugero runaka hakoreshejwe imiti. Icyakora, ntituramenya niba azongera kugera ku rwego rw’imikinire yari afite mbere.”

Hoeness yanagaragaje ko Bayern Munich ihangayikishijwe no kutamenya neza urwego rw’imikinire Musiala ashobora kuzagarukana, cyane ko iyi kipe imufiteho amasezerano azageza muri Kamena 2030.

Indwara ya Musiala yamenyekanye ite?

Muri Kanama 2026, Musiala yigeze kugira ibibazo mu mikino yo kwitegura shampiyona, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byatumye abaganga bamukorera isuzuma.

Yasanzwemo ikibazo cyitwa 'absence seizures', giterwa n’imikorere idasanzwe y’amashanyarazi yo mu bwonko. Gishobora gutuma umuntu amara igihe gito asa n’uwataye ubwenge cyangwa adashobora kumenya ibiri kumubaho.

Musiala yavuze ko ari gukurikiranwa n’abaganga kandi ko ubuvuzi ahabwa bugamije kugenzura iki kibazo.

Usibye iki kibazo cy’ubuzima, Musiala yanagize imvune y’imikaya yo ku itako ry’iburyo muri Nzeri 2026, ubwo yari mu nshingano z’ikipe y’igihugu y’u Budage.

Mu Gushyingo 2026, yasubukuye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi ba Bayern Munich, ariko gukomeza imyitozo ntibivuze ko yari yamaze kwemererwa gusubira mu mikino.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.