Bwiza

Amavubi yerekeje muri Mali

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 07:13
Amavubi yerekeje muri Mali

1451585

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze kwerekeza i Bamako muri Mali, aho izahurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, abakinnyi bari mu mwiherero wa Amavubi bahagurutse kuri hoteli ya FERWAFA berekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho bafite gahunda yo kujya i Bamako banyuze i Lagos muri Nigeria.

Uretse abakinnyi n’abatoza, uru rugendo rwahuriyemo n’abayobozi ba FERWAFA ndetse n’abafana bazaherekeza ikipe y’Igihugu, barimo abahawe amatike n’abandi bayiguze ku giti cyabo.

Hari abakinnyi batandatu batahagurukanye na bagenzi babo i Kigali, ahubwo biteganyijwe ko bazabasanga muri Mali. Abo ni Bizimana Djihad ukinira CS Constantine, Mickels Joy-Lance wa Sabah FK, Biramahire Abeddy wa Al-Batin FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Mickels Joy-Slad wa Karvan na Kativa Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion.

Ku rundi ruhande, abakinnyi batanu muri 29 bari bahamagawe ntibazitabira iyi mikino, kuko basigaye mu Rwanda. Abo ni Uwiyaremye Fidali, Muhire Kevin, Mugisha Yves, Ishimwe Elie Ganijuru na Mbonyumwami Taiba.

Umukino uzahuza Amavubi na Mali uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026 i Bamako, ukaba ari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Nyuma y’iminsi ine, aya makipe azongera gucakirana mu mukino w’umunsi wa kane, uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.