Muraho neza, nitwa Clarisse, nkaba ndi umugore ufite umugabo ariko ibimbaho sinzi niba nabyita uburwayi cyangwa se bikaba bifite ikindi kibihatse.
Ngira ubushake cyane bw'imibonano mpuzabitsina, ku buryo mba numva nayikora buri munsi ariko nyine hari igihe bidashoboka bitewe n'akazi tuba twagize n'umunaniro.
Iyo nayikoze nta kibazo mba mfite ariko iyo iminsi ibiri yihiritse, nambara ikariso nyuma y'amasaha atatu ikaba yatose, binsaba kugendana izindi ku buryo buri kanya mpinduranya.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Nko ku munsi iyo ntiriwe mu rugo nshobora guhinduranya gatatu, ngira ububobere bwinshi cyane ku buryo iyo ngize agatekerezo gato kareba ku mibonano cyangwa se abo twegeranye bakabikomozaho rwose ikariso nta gutinda ihita itoha ahubwo ndangaye byanahinguka inyuma ku myambaro.
Njyewe ndibaza bikanyobera, gusa abandi badamu babiri nabiganirije ahubwo barasetse bambwira ko ari byiza cyane, ariko njyewe nkumva bimbangamiye pe!!
Mboneza urubyaro, abandi bagore baba bataka kubura ububobere n'ubushake ariko njyewe rwose nta kibazo na gito, n'iby'amavangingo ni ibintu nagize kuva kera nkiri n'umukobwa.
Nkaba nibaza nti 'Ese ububobere mu gitsina bushobora kuza umuntu atari mu gikorwa cy'imibonano cyangwa se arimo kuyitekerezaho? njyewe rwose nubwo naba ntarimo kubitekerezaho buba buhari, murakoze, ntegereje comments.

