Umuhanzikazi w’umunya -Uganda, Sheebah Karungi yongeye kwibazwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye umwambaro w’imbere gusa.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Sheebah yongeye kwiyereka abafana be mu mwambaro udasanzwe[/caption]
Sheebah ni umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika y’iburasirazuba , by’umwihariko akaba azwiho kwigaragaza mu mafoto nk’umukobwa ukurura abagabo ku buryo budasanzwe.
Sheebah akunze kumvikana mu itangazamukuru yivugira ko we nta kibazo na kimwe abona mu kwambara imyambaro igaragaza ibice bye by’ibanga. Ni mu gihe itegeko rya Uganda rihana umuntu wese ukwirakwiza amafoto y’urukozasoni agamije kuyobya urubyiruko.
Sheebah ngo yishimira uko yambara utabikunda ntibimureba[/caption]
Mu magambo yaherekereseheje ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook, Sheebah yavuze ko we ataba yitaye kubyo abandi bamuvuga, ahubwo yita cyane kuko yiyizi kandi azi neza ko ari umwamikazi w’umuziki wo mu Karere.
Mu bitekerezo by’abamukurikira, benshi bagarutse ku kumurata ikimero cyiza, bamwe bakananyuzamo bakamwaka nimero za telefoni ngendanwa ngo baze kuvugana biherereye.
Ifoto iri ku rubuga rwa Facebook rwa Sheebah[/caption]

