Bwiza

Iran yashinjwe kugaba igitero ku byuma bikonjesha mu maduka yo mu Bufaransa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 08:02
Iran yashinjwe kugaba igitero ku byuma bikonjesha mu maduka yo mu Bufaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa yavuze ko iperereza ku gitero cy’ikoranabuhanga ku byuma bikonjesha rikomeje kandi ko ambasaderi wa Iran mu Bufaransa aza guhamagarwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Jean-Noël Barrot yatangaje kuwa Mbere ko Igisirikare cya Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps) wa Iran ari cyo kiri inyuma y’ibitero byinshi byibasiye firigo zo mu maduka yo mu Bufaransa mu ijoro ryo ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Ukwakira.

Mu nama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize G7 i Paris, Barrot yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kandi ko Ambasaderi wa Iran mu Bufaransa azahamagazwa. Yongeyeho ko u Bufaransa buzakurikirana abakora ibi byaha bufata ibihano bikenewe ku rwego rw’u Burayi.

Nyuma, Visi Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Kaja Kallas, yavuze ko inama itaha y’akanama gashinzwe ububanyi n'amahanga igiye kuba ku itariki ya 16 Ugushyingo, izatanga umwanya wo kuganira ku bitero byo kuri interineti biri kubera mu Burayi bwose.

Ibyo bitero byabaye ku itariki ya 11 n’uwa 12 Ukwakira cyibasiye sisitemu zo gukonjesha mu maduka agera kuri 700 hirya no hino mu Bufaransa. Amaduka yo mu mazu y’ubucuruzi ya Carrefour, Monoprix, Intermarché, na Coopérative U ari mu yagizweho ingaruka, kuko abagabye icyo gitero bahinduye ubukonje butangwa na za firigo ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.