Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, yahaye impanuro umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, n’umugabo we Isaya Yunge, ubwo yari yitabiriye ubukwe bwabo.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ni bwo Charlene Ruto yashyingiranwe n’Umunya-Tanzania Isaya Yunge, mu bukwe bwabereye ahitwa Malaika Beach Resort, i Mwanza muri Tanzania.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu Jeannette Kagame wari wicaranye na Perezida Ruto na Madamu we, Rachel.
Mu mpanuro yahaye aba bageni, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kujya bakundana, kwihanganirana, kubahana no kubabarirana.
Ati: “Isaya na Charlene nimwishyuke! Uyu munsi mwabaye umugabo n’umugore. Uyu ni umunsi w’ibyishimo bihebuje, ndabasaba ikintu kimwe gusa. Muzakundane biri mu bikorwa bitari mu magambo. Muzategane amatwi, mwubahane kandi mubabarirane.”
Yunzemo ati: “Mujyane mu rugo rwanyu urukundo, amahoro no kwizera.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yagejeje ku bari bitabiriye ubwo bukwe intashyo za Perezida Paul Kagame, utarashoboye kubwitabira.
Ubukwe bwa Charlene Ruto na Isaya Yunge bwabereye i Mwanza, mu gace Isaya akomokamo. Bwakurikiye umuhango gakondo wa Kalenjin wa Koito wabereye muri Kenya muri Kanama 2026, aho imiryango yombi yari yahuriye mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro umubano w’aba bombi.


