Bwiza

Kalehe: Abarwanyi ba FRN bafashe Centre ya Bulambika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 8 Ugushyingo 2026 saa 15:47
Kalehe: Abarwanyi ba FRN bafashe Centre ya Bulambika

‎Kuri iki Cyumweru, abarwanyi b'ihuriro rya FRN, bafashe centre ya Bulambika, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo bisobanuye ko bagenzura Bunyakiri yose.
‎
Amakuru ava muri ako gace avuga ko ingabo za FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo basubiye inyuma berekeza muri Hombo-Sud.
‎
Kugenzura agace ka Bunyakiri bishobora guha iri huriro amahirwe yo gufungura imirongo mishya y’imirwano yerekeza mu zindi ntara ebyiri: Intara ya Maniema, banyuze mu karere ka Shabunda, ndetse n’Intara ya Ituri, banyuze mu gice cy’amajyepfo y’akarere ka Walikale.

Bwiza News

‎
Undi mugambi w’ingenzi waba ari ugufata no kugenzura inzira ya Kaziba, hagamijwe gufasha abarwanyi bari i Minembwe no kugerageza gukomeza imbere berekeza mu Ntara ya Tanganyika, banyuze mu karere ka Fizi.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.