BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Ibyo wakora ukarinda umwana wawe kunyara mu buriri nijoro

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 08:43
Iminota 3 yo gusoma536 Abasomye
Ibyo wakora ukarinda umwana wawe kunyara mu buriri nijoro

168363

Kunyara mu buriri nijoro ni ikibazo gikunze kugaragara ku bana, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibyo ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bagabanye iki kibazo, ndetse hari n’uburyo bw’ubuvuzi bushobora gufasha umwana kugihagarika.

Kunyara mu buriri nijoro bizwi mu buvuzi nka 'nocturnal enuresis'. Umwana ubikora akenshi atabishaka, kuko usanga bituruka ku kuba ataramenyera kugenzura uruhago rwe neza igihe asinziriye.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ukarinda umwana wawe kunyara mu buriri.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

1. Mutoze kujya ku musarani mbere yo kuryama: Kimwe mu bintu byoroshye umubyeyi yakora ni ukugira akamenyero k'uko umwana ajya ku musarani mbere yo kujya mu buriri.

Amabwiriza y'ikigo National Institute for Health and Care Excellence (NICE) ku bana bafite ikibazo cyo kunyara mu buriri ashyigikira iyi ngeso, ndetse anasaba ko umwana agira gahunda ihoraho yo kujya ku musarani ku manywa.

2. Ntumubuze amazi ku manywa: Kugabanya cyane amazi si wo muti wo kurinda umwana kunyara mu buriri.

NICE isaba ko abana banywa amazi ahagije ku manywa. Icyakora, ababyeyi bashobora kwirinda kumuha ibinyobwa byinshi cyane hafi y’igihe cyo kuryama.

Ikindi ni ukwirinda ibinyobwa birimo 'caffeine' nk'ikawa, icyayi n’ibindi binyobwa biyirimo, cyane cyane nimugoroba.

3. Reba niba umwana atagira ikibazo cyo kwituma: Umwana wituma bigoranye cyangwa ufite 'constipation' cyangwa impatwe na we ashobora kugira ikibazo cyo kunyara mu buriri.

Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’uruhago rw’abana zisaba ko constipation isuzumwa kandi igakemurwa igihe ihari, kuko ishobora kugira uruhare mu bibazo byo kugenzura inkari.

4. Koresha ‘bedwetting alarm’ igihe bikenewe: Ubushakashatsi bugaragaza ko 'bedwetting alarm' ari bumwe mu buryo bushobora gufasha abana bafite ikibazo gikomeje.

Ni igikoresho gishyirwa ku myambaro cyangwa ku buriri, kikamenya ko umwana yatangiye kunyara kigatanga signal imukangura. Intego ni ukumufasha buhoro buhoro kumenya ikimenyetso cy’uko uruhago rwe rwuzuye no kujya ku musarani.

Isuzuma rya Cochrane ryasesenguye ubushakashatsi 74 bwari bukubiyemo abana 5,983, risanga bedwetting alarms zishobora kugabanya kunyara mu buriri kandi zigafasha bamwe mu bana gukomeza kutanyara n’igihe bamaze guhagarika kuzikoresha.

5. Ntukamubyutse buri joro wibwira ko ari wo muti: Kubyutsa umwana nijoro akajya ku musarani bishobora gutuma uburiri budatose muri iryo joro, ariko ubushakashatsi ntibugaragaza ko ari uburyo bwo gukemura burundu ikibazo.

Ni ukuvuga ko kubyutsa umwana bishobora kuba ingamba y’igihe gito, ariko bitandukanye n’uburyo nka bedwetting alarm bugamije gufasha umwana kwiga kubyuka igihe uruhago rwuzuye.

6. Ntumuhane cyangwa ngo umukoze isoni: Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi ababyeyi bakwiye kwitondera.

Umwana ukomeza kunyara mu buriri akenshi ntabwo aba abikora ku bushake. Kumutuka, kumuhana cyangwa kumuseka bishobora kumutera ipfunwe kandi ntibifatwa nk’uburyo bwo kuvura ikibazo.

Ahubwo umubyeyi akwiye kumufasha kubifata nk’ikibazo gishobora kugenda kigabanuka uko akura, kandi akamushyigikira mu gihe hakoreshejwe uburyo bwo kumufasha.

7. Jya kwa muganga igihe hari ibindi bimenyetso: Ntabwo buri gihe kunyara mu buriri biba ikibazo gisanzwe cyo gukura.

Umwana ukwiye gusuzumwa na muganga niba atangiye kongera kunyara nyuma y’igihe kirekire yari amaze atanyara, cyangwa niba afite ibindi bimenyetso birimo kubabara igihe anyara, kunyara cyane ku manywa, inyota ikabije cyangwa ikibazo cyo kwituma.

Mu gihe ingamba zisanzwe zidahagije, umuganga ashobora gusuzuma niba hakenewe ubundi buryo bwo kuvura, harimo umuti witwa 'desmopressin', bitewe n’imyaka y’umwana n’imiterere y’ikibazo.

Ubushakashatsi rero bugaragaza ko kurinda umwana kunyara mu buriri atari ikibazo cyo kumuhatira gusa kubyuka nijoro cyangwa kumubuza amazi. Gushyiraho gahunda nziza yo kujya ku musarani, kunywa amazi ahagije ku manywa, kwirinda caffeine, gukemura constipation igihe ihari no gukoresha uburyo bwagaragaje akamaro nka bedwetting alarm bishobora gufasha.

Ikirenze byose, umwana akwiye gufatwa mu buryo bumurinda ipfunwe, kuko kunyara mu buriri akenshi atabikora ku bushake.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.