Abantu nibura 26 bishwe nyuma yuko ibisasu by’Uburusiya birashe ku kigo gitangirwamo imfashanyo, mu gitero Perezida wa Ukraine yavuze ko “giteye ubwoba rwose”.
Abantu batanu bakomeretse naho abandi 27 bari babanje gutangazwa ko baburiwe irengero nyuma yuko ibisasu nibura icyenda byo mu kirere bipima ibiro (kg) 3,000 bikubise ku cyaro cya Komyshuvakha, kiri mu karere ka Zaporizhzhia mu majyepfo ya Ukraine, nkuko umukuru w’akarere Mykhailo Semikin yabivuze.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko nyuma y’igitero cya mbere cyibasiye ishuri ryaho “rikoreshwa mu gutabara imbabare”, habaye igitero cya kabiri cyibasiye ahantu abantu bari bikinze.
Yatangaje videwo igaragaza ikinogo kinini cyane nyuma y’icyo gitero cyabaye ku wa mbere, inagaragaza amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi barimo gushakisha mu byasenyutse.
Ingabo z’Uburusiya nta cyo ziratangaza ku mugaragaro.
BBC yavuze ko mbere, Zelensky yari yavuze ko abapfuye ari 18 ariko nyuma yaho ikigo cya Ukraine gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa cyavuze ko abantu 24, barimo abantu babiri bo mu bakora ubutabazi n’abapolisi bane, bemejwe ko bishwe.
Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa mbere, Zelensky yavuze ko ubu abantu 26 ari bo bazwi ko bapfuye.
Mbere, yari yavuze ko “Abarusiya ntibashobora kuba batari bazi ko abaturage bo muri ako gace bakiri i Komyshuvakha bahafatira imfashanyo y’ubutabazi buri cyumweru” ku wa mbere. Yagize ati: “Iyi ni indi gihamya ko Uburusiya budashaka guhosha intambara na gato.”
Yavuze ko nyuma y’igikorwa giherutse gukorwa neza gihuriweho n’Uburusiya na Ukraine cyo guhungisha abasivile bakurwa mu mujyi wa Oleshky uri mu majyepfo wigaruriwe n’Uburusiya, mu gihe cy’agahenge k’agateganyo kagizwemo uruhare na Melania Trump, umugore wa Perezida w’Amerika, “habayeho akanya aho intambwe zari gukurikiraho zashoboraga kugaragaza ko amahoro ashoboka”.
Zelensky yongeyeho ati: “Hamwe n’ubwicanyi nk’ubu, Uburusiya burimo gutanga ubutumwa butandukanye neza neza – Uburusiya burimo gucungira ku bundi bwicanyi.”

