Bwiza

Gen. Muhoozi yateguje kwegura ku buyobozi bw’ingabo za Uganda

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 07:20
Gen. Muhoozi yateguje kwegura ku buyobozi bw’ingabo za Uganda

1434631

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashobora kuva kuri uyu mwanya mu mezi make ari imbere, agasimburwa n’undi musirikare, akavuga ko nyuma yaho azegurira ubuzima bwe gukorera Kristo.

Mu butumwa yagiye ashyira ku rubuga rwa X mu rukerera rwo ku wa 6 Ugushyingo 2026, Muhoozi yavuze ko yumva yararangije inshingano Imana yari yaramuhaye mu buyobozi bw’ingabo, bityo akaba yiteguye guha umwanya undi musirikare ubifitiye ubushobozi.

Yagize ati: “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Nasohoje imirimo yose Imana yari yarampaye. Mu mezi make nzashyikiriza uwo mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kristo.”

Mu bundi butumwa, Gen. Muhoozi yagarutse ku miterere y’umuntu ukwiye kuyobora ingabo, avuga ko uwo mwanya usaba ubutwari n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikomeye.

Yagize ati: “Umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo usaba intare y’intwari kurusha izindi muri UPDF. Ntusaba umwana w’intama cyangwa umudipolomate. Ibyo ni byo nagerageje kuba mu gihe namaze kuri uwo mwanya.”

Nubwo yagaragaje umugambi wo kuva kuri izo nshingano, yasobanuye ko atazahita ava mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu buzima bw’igihugu, avuga ko agifite nibura undi mwaka umwe.

Muhoozi yanagarutse ku mibereho y’abasirikare bato, avuga ko yifuza ko mbere yo kuva mu gisirikare, umusirikare uri ku rwego rwa Private yajya ahembwa umushahara fatizo wa miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda buri kwezi.

Yavuze ko iri hinduka rikwiye gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, ashimangira ko kunoza imibereho y’abasirikare, by’umwihariko aho baba n’imishahara bahabwa, ari kimwe mu byo yifuza ko byitabwaho.

Gen. Muhoozi, umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri Werurwe 2024, nyuma yo gukora mu nzego zitandukanye za gisirikare.

Izina rye rikomeje kuvugwa cyane muri politiki ya Uganda, aho hari amakuru amugaragaza nk’ushobora kuzasimbura se ku mwanya wa Perezida.

Muri Kanama 2026, Muhoozi yatangaje ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu 2031, igihe manda ya Perezida Museveni izaba irangiye.

Nanone, mu cyumweru gishize, havuzwe inama yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe, aho Perezida Museveni bivugwa ko yagejeje ku bayobozi bakuru b’ishyaka NRM icyifuzo cy’uko umuhungu we yazamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.