Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yacyuriye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Kahinda Otafiire, kuba yarigeze kugoterwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mirwano yabereye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muhoozi yabivuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yanashidikanyije ku kuba Otafiire akwiriye kwitwa Jenerali, ashingiye ku mateka ye ya gisirikare.
Yagize ati: “Turimo gukora iperereza niba Otafiire koko ari Jenerali cyangwa atari we. Dukurikije inyandiko dufite, ikintu kimwe gusa yakoze neza ni ukugotwa n’Ingabo z’u Rwanda i Kisangani.”
Yakomeje ati: “Ingabo z’Imana, UPDF, ntizirigera zitsindwa urugamba na rumwe. Abakomanda bakora ibyaha kandi badafite ubunyangamugayo ni bo batsindwa intambara. Twatakaje Kisangani kubera abantu nka Otafiire.”
Amateka agaragaza ko ubwo UPDF yatsindirwaga na RDF mu ntambara y'iminsi ine yabereye i Kisangani muri Kanama 1999, Ingabo za Uganda zari ziyobowe na Gen. James Kazini, mu gihe yari yungirijwe na Reuben Ikondere wari Major icyo gihe.
Ni mu gihe Kahinda Otafiire yari umuyobozi mukuru wari ufite uruhare mu kugenzura ibikorwa bya UPDF muri RDC, ndetse amakuru avuga ko ubwo UPDF yasakiranaga na RDF yari i Kisangani.
Muhoozi kandi yavuze ko mu mezi make ashize yataye muri yombi abasirikare barindwi bari hafi ya Gen. Otafiire, ati: "Nataye muri yombi abasirikare ba Otafiire bagera kuri barindwi mu mezi make ashize. Akunda kuvuga ku kurwana, kandi ibyo ni byiza. Reka turwane musaza. Ndategereje. Mutwita amakarito ariko muzarangirira mu mwobo.”
Aya magambo yongeye kugaragaza umwuka mubi umaze igihe hagati ya Gen. Muhoozi na Gen. Kahinda Otafiire, bombi bafite amateka maremare mu gisirikare cya Uganda.
Amakimbirane yabo yanagiye agaragara mu mpaka zishingiye ku hazaza ha politiki ya Uganda, aho Otafiire ari mu bayobozi bakuru batagiye ku murongo wo gushyigikira ku mugaragaro ko Gen. Muhoozi Kainerugaba yazasimbura se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku butegetsi.


