Bwiza
ads

Gen Mubarakh na Gen Alex Kagame bagiriye inama APR FC

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 16 Ukwakira 2026 saa 07:35
Iminota 1 yo gusoma
Gen Mubarakh na Gen Alex Kagame bagiriye inama APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, na Maj Gen Alex Kagame basuye APR FC mbere y’umukino yagombaga guhuramo na Zamalek SC yo mu Misiri muri CAF Champions League.

Aba basirikare basuye iyi kipe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo yari irangije imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro i Remera.

Gen Mubarakh Muganga, usanzwe ari Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, yasabye abakinnyi kongera kwitwara neza nk’uko babigenje mu mukino baherukamo basezerera Les Aigles du Congo. Yabijeje kandi ko ubuyobozi n’Abanyarwanda muri rusange babashyigikiye, abasaba kuzitwara neza bagashimisha abafana.

Bwiza News

Nyuma y’ubutumwa bwa Gen Mubarakh, Maj Gen Alex Kagame, wayoboye APR FC mu 2004 ubwo yasezereraga Zamalek, yagiranye ibiganiro n’abakinnyi abibutsa ko intsinzi ishingira ku bufatanye, kumva amabwiriza y’umutoza no gufashanya mu kibuga.

Yabasabye kujya baganira, bagahana ibitekerezo kandi buri wese akita ku mugenzi we kugira ngo baharanire intego imwe.

Bwiza News

APR FC irakira Zamalek SC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade Amahoro, mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.