Rimwe na rimwe usanga abakobwa cyangwa abagore batinda kubona imihango cyangwa bakanayibura. Aha usanga bihutira kujya kwa muganga kugira ngo bamenye ikibazo cyabaye cyangwa niba baba batwite, abaryamanye n’inshuti zabo bakihutira kuzibwira ko zabateye inda n’ibindi.
Hano rero turaza kubamara impungenge ko gutinda cyangwa kubura kw’imihango bidasobanuye buri gihe ku wasamye kuko hari byinshi bishobora kubitera, nubwo n’ibindi bishoboka.
Imibiri y’abantu ntiteye kimwe bityo igihe umuntu ageze mu kigero cyo kubona imihango, ntaba akwiye kureba kuri mugenzi we ngo yibaze impamvu imihango yabo itagenda kimwe cyangwa bataribwa kimwe kuko hariho abaribwa cyane, abava cyane n’ibindi byinshi bigoye kuba babihuza.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma imihango ibura cyangwa igatinda ni izi zikurikira
Guca imbyaro
Mu Rwanda no mu bindi bihugu bimenyerewe ko umugore arekeraho kubyara ageze mu myaka 45 kuzamura. Gusa burya ngo nta tegeko ritagira irengayobora, hari n’ababyara bararengeje iriya myaka. Bivuze rero ko hari n’abinjira muri icyo kigero bari munsi y’imyaka 40 bityo bagatangira kumva ko byacitse kandi nyamara ubushakashatsi bwerekana ko byibuze umugore 1/100 ashobora kurekeraho kubyara atarageza ku myaka 40 y’amavuko.
Umunaniro udasanzwe mu mutwe (Stress)
Abantu benshi iyo bahuye n’iki kibazo gishobora gutuma Babura imihango, kuza itinze kimwe no kuza vuba bitewe n’imiterere y’umubiri.
Mu gihe rero uhuye n’iki kibazo, bisaba gutuza ukishyira mu mahoro ndetse ukaruhuka bihagije, waba unafite inshuti hafi mukaganira ukaruhuka mu mutwe.
Kuba uri ku miti
Mu gihe urwaye indwara runaka ituma ufata imiti y’igihe kirekire ku buryo wageza igihe cyo kujya mu mihango ukiyifata, ushobora gutinda kubona imihango cyangwa ukayibona vuba bitewe n’impinduka uba ufite mu mubiri wawe.
Abaganga bavuga ko hari imiti imwe n’imwe ishobora gutuma habaho izi mpinduka.
Imyitozo ngororamubiri ikabije
Akenshi usanga abaganga n’abandi bajyanama mu bijyanye n’ubuziba bagira abantu inama yo gukora imyitozo ngo bagire ubuzima bwiza, aha rero bitewe n’impinduka zigenda ziba ku mubiri w’umuntu, zishobora no kugira impinduka ku gihe umuntu yagiraga mu mihango.
Urugero rutangwa ni nko ku bantu bakora imyitozo bagamije kunanuka, kugera ku ngano runaka n’ibindi, akenshi bikanajyana n’ibyo barya bagamije kugera ku rugero bashaka rw’ubunini w’umubiri wabo.
Bimwe mu byo abagore n’abakobwa bari mu mihango babujijwe
Abakobwa cyangwa abagore bari mu mihango ntibemerewe kurya ibinyamavuta byinshi, amagi, fromage, shokora n’ibindi.
Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
Uretse kuba ushobora gusama muri iki gihe, abaganga bavuga ko hari imyanda ishobora kukwinjira mu gitsina mu buryo bworoheje kuko haba horoshye ndetse n’ibice bimwe na bimwe bifunguye bityo bikaba byazakugiraho ingaruka mu bihe bizaza.
Kunywa itabi cyangwa kawa
Ibi nabyo ni ikizira ku muntu uri mu mihango kuko bishobora kugira uruhare ku mihindagurikire y’ibihe bwe n’izindi ndwara.

