Bwiza

Ese koko Trump yandikiye ibaruwa Perezida Kagame?

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 07:28
Ese koko Trump yandikiye ibaruwa Perezida Kagame?

1434652

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko yavugaga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yandikiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amumenyesha icyemezo cyo gukura u Rwanda muri gahunda y’ubucuruzi ya AGOA. Icyakora, Ambasade ya Amerika mu Rwanda yamaganye iyo nyandiko, ivuga ko ari impimbano.

Iyo baruwa yagaragazaga ko yandikiwe muri White House i Washington, ku wa 28 Ukwakira 2026, igaragaza ko Trump yafashe icyemezo cyo gukura u Rwanda muri gahunda ya AGOA guhera ku wa 1 Mutarama 2027.

Muri iyo nyandiko, Perezida Kagame yashinjwaga ibibazo bijyanye n’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Icyakora, ku wa 5 Ugushyingo 2026, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ihakana ko iyo baruwa yaba yaraturutse muri White House.

Yagize iti: “Ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ku cyemezo cya Perezida Trump cyo gukura u Rwanda muri AGOA, ivugwaho ko yaturutse muri White House, ni impimbano.”

Mbere yaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yari yamaganye iyo nyandiko.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 4 Ugushyingo 2026, yagiriye inama abayikwirakwizaga kuyihagarika, ashimangira ko atari inyandiko y’ukuri.

Ku wa 2 Ugushyingo 2026, Ibiro bishinzwe Ubucuruzi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USTR) byatangaje ko Perezida Donald Trump yamenyesheje Kongere n’u Rwanda ko ateganya kurukura muri gahunda ya AGOA, kimwe na Afurika y’Epfo, guhera ku wa 1 Mutarama 2027.

Ibi bivuze ko nubwo ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari impimbano, amakuru avuga ko Amerika yafashe icyemezo kigamije gukura u Rwanda muri AGOA afite inkomoko mu itangazo ryemewe ry’Ibiro bishinzwe Ubucuruzi bya Amerika.

AGOA (African Growth and Opportunity Act) ni gahunda yashyizweho mu mwaka wa 2000, igamije guha ibihugu bya Afurika byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa amahirwe yo kohereza ibicuruzwa ku isoko rya Amerika bitishyuye imisoro imwe ya gasutamo.

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.