Uyu munsi, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Ephraim RURANGWA, Umugaba w’Ingabo ushinzwe Service z'ubuzima, yayoboye umuhango wo gusoza igikorwa cyari kimaze iminsi itandatu cyo kugenzura ubushobozi u Rwanda rwemeye gutanga mu Ngabo z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force – EASF).

Mu ijambo rye, Maj Gen RURANGWA yagaragaje ko imbaraga za EASF zitagaragarira gusa mu bikoresho n’ubushobozi ibihugu biyigize byemera kuyigenera, ahubwo zishingiye no ku bushake, umuhate n’ubufatanye bw’ibyo bihugu.

Yavuze ko iki gikorwa cyatanze umwanya mwiza wo kongera gusuzuma ubushobozi u Rwanda rwemeye kugenera EASF, kurushaho kunoza imikoranire no kugaragaza ibikwiye gukomeza kunozwa.

Iki gikorwa cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Ronald RWIVANGA, cyasuzumye ubushobozi bwa gisirikare, polisi n’abasivili u Rwanda rwemeye kugenera uyu mutwe, hagamijwe kureba niba biteguye, bashobora gukora neza inshingano zo gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere igihe cyose bikenewe.

