Abaturage ba Bunyakiri, muri Teritwari ya Kalehe ko muri Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bafashe uduce twa Bitale na Bulambika, nyuma y’uko, kuwa Gatandatu, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’abarwanyi ba "Wazalendo" bavuye mu birindiro bitandukanye, bakaba bashinja umuyobozi w’ingabo muri ako gace kugira uruhare mu ifatwa rya Bunyakiri.
Mu itangazo bashyize ahagaragara ku itariki ya 7 Ugushyingo 2026, bagaragaje ko abaturage basabwe cyangwa bagahatirwa kuva mu byabo kugira ngo bahunge bashake umutekano, ibi bikaba byaratangiye kuva ku wa Gatanu mu gitondo.
Muri iryo tangazo ryari rigenewe abayobozi bo ku rwego rw’intara ndetse n’abo ku rwego rw’igihugu, bavuga ko ingabo za leta zavuye mu birindiro byinshi biri hagati ya Masanganjia (muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega - PNKB) na Bitale, ibyo bikaba byafashije abarwanyi ba AFC/M23 gukomeza imbere.
Abashyize umukono kuri iri tangazo bashinja by’umwihariko Colonel Muhindo Rubenga Yves, Umuyobozi wa Regiment ya 3404 ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Bunyakiri, hamwe na Bwale Hamakombo, Umuhuzabikorwa w’umutwe wa VDP/RAD, w’inyeshyamba za Wazalendo kuba barabangamiye ibikorwa byo guhangana n’umwanzi by’ingabo za leta.
Bagize bati: “Turamagana ubufatanyacyaha bwuzuye bwa Colonel Muhindo Rubenga Yves, Komanda wa Regiment ya 3404 muri Bunyakiri n’Umuhuzabikorwa mushy awa VDP/RAD, Bwale Hamakombo, bamaze guha agace inshuti zabo za M23/FRN k ubuntu.”
Bakomeza bagira bati: “Nubwo hari ibikoresho byinshi bya gisirikare, Bunyakiri yafashwe nta mirwano, Atari ibikoresho bicye cyangwa kubura abasirikare bashoboraga kuyirinda; yafashwe nyuma y’ubufasha bwuzuye bwahawe M23/FRN butanzwe na Col. Muhindo Rubenga Yves Komanda wa Regt 3404 unashinzwe ibikorwa na Bwale Hamakombo, abagambanyi bakuru,”
Bavuga kandi ko aba bantu babujije ko amasasu agera ku basirikare bari biteguye kurwana. Kubera iyo mpamvu, abaturage bo muri ako gace barasaba ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu i Kinshasa bagira icyo bakora byihuse.
Banasabye kandi ibisobanuro ku bijyanye n’impamvu zatumye ingabo za leta zisubira inyuma, bigatuma umutwe wa FRN ubasha gufata ibindi bice muri aka gace ka Kivu y’Amajyepfo.

