Mu gihe akanama k’Umutekano ka Loni gakomeje kuganira ku ivugururwa rya manda ya MINUSCA kuzageza ku itariki 15 Ugushyingo, Umuyobozi wayo wenda kuva muri izi nshingano, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, kuwa Kabiri, itariki 20 Ukwakira, yagaragarije abadipolomate ibyo yagezeho, ariko asaba ko ubu butumwa butasozwa huti huti kubera ibibazo by’umutekano bikigaragara mu majyaruguru y’uburengerazuba n'amajyepfo y’uburengerazuba.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukwakira, bivugwa ko abantu bose bari ku meza y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye bumvaga ibintu kimwe, bikaba ari ibintu bidasanzwe ku buryo byari bigoye kutabibona: ibimaze kugerwaho mu kugarura umutekano muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) ngo biragaragara, ariko hagomba kwitonderwa guhita uha inshingano zose za MINUSCA ingabo z’igihugu.
Mu kiganiro yatanze, Valentine Rugwabiza yasabye kongerera MINUSCA undi mwaka, nubwo hari intambwe imaze guterwa, nk’aho abarwanyi barenga 1.900 bambuwe intwaro mu mezi 15 ashize, hagashyirwaho komite ihuriweho na za minisiteri muri Centrafrica, ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage bikaba bigeze kure.
Ariko uturere tubiri turacyarangwamo umutekano mucye: amajyaruguru y’uburasirazuba ahakikije Am Dafok, n’akarere k’umupaka uhuza Repubulika ya Centrafrica, Tchad, na Sudani nk’uko inkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Yagaragaje ko kuhaba kwa MINUSCA ngo ifashe Ingabo za Centrafrica bigikenewe, nk'uko byongeye kugaragazwa n’igitero cyo ku itariki ya 30 Kamena i Am Dafok, aho bivugwa ko iyo hataba Ingabo za MINUSCA, iza Centrafrica (FACA) zitari gushobora kongera kuhagenzura mu minsi itanu. U Burusiya nabwo ngo bwibukije ubufasha ingabo zabwo zihatanga.
Ambasaderi wa Centrafrica muri Loni na we yagaragaje ko azi ko imbogamizi z’ingengo y’imari zishobora kugira ingaruka kuri MINUSCA, asobanura ariko ko Bangui idafite amikoro yo guhita ifata inshingano zose zari zifitwe na MINUSCA asaba ko byabanza kwigwaho neza.

