U Burundi bwambuye Frédéric Ngoga Gateretse "title" ye ya ambasaderi mu Iteka rya perezida ryasohotse ku itariki ya 6 Ukwakira rikurikira irangira ry'imirimo ye muri Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ku itariki ya 6 Ukwakira i Gitega, Perezida Évariste Ndayishimiye yasinye Iteka No. 100/132 ryambura izina rya ambasaderi udasanzwe kandi wahawe ububasha bwose, uwitwa Frédéric Ngoga Gateretse.
Iri teka rikuraho ingingo zose zavuguruzanyaga mbere kandi riha Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga inshingano zo kurishyira mu bikorwa nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Ikiriho cyegereye leta.
Iki cyemezo kirakurikira irangira ry'imirimo ye muri Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Inyandiko ya AU yo ku itariki ya 8 Nzeri, ikubiye mu nyandiko zatanzwe, imenyesha ihagarikwa rye ku kazi ako kanya kandi ikavuga ko yirukanwe kubera imyitwarire.
Ku ruhande rwe, Ngoga yari yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu butumwa yanyujije kuri X, ariko Komisiyo yaje guhakana ibyo yatangaje, nk'uko byatangajwe na The Eastleigh Voice.
Inyandiko rero zigaragaza ibyemezo bibiri bikurikiranye byafashwe n'inzego ebyiri zitandukanye. Ntabwo bagaragaza isano itaziguye hagati y’irangira ry’imirimo ye muri AU no kwamburwa izina rya ambasaderi mu Burundi.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

