Bwiza

America yarashe bikomeye kuri Iran

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 08:05
America yarashe bikomeye kuri Iran

1422617

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati zagabye ibitero ku kirwa cya Qeshm cyo muri Iran, mu gikorwa abayobozi ba Amerika basobanuye nk'icyo kwihimura ku gitero ingabo za Iran zagabye ku ndege yayo.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’uko Iran itangaje ko yahanuye indege nto itagira umupilote ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper, mu gace k’iburasirazuba bw’umuhora wa Hormuz. Gusa, ubuyobozi bwa Amerika ntibwari bwemeza niba iyo ndege yarahanuwe koko.

Amakuru yatangajwe na CBS, avuga ko abayobozi ba Amerika bemeje ko ingabo zayo zagabye ibitero ku kirwa cya Qeshm.

Ku ruhande rwa Iran, ibiro ntaramakuru bya Leta, IRNA, byatangaje ko kuri uyu wa Mbere kuri icyo kirwa humvikanye urusaku rw’ibisasu byinshi.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko icyo gikorwa cyari kigufi kandi kigamije guhana umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Iran, uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), nyuma yo kurasa indege ya Amerika.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.