Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize Uganda na RDC ku rutonde rw’ibihugu Abanyamerika bagirwa inama yo kutageramo ku mpamvu iyo ari yo yose, kubera ibibazo by’umutekano n’ingaruka bashobora guhura na zo.
Uganda iri mu bihugu 11 bya Afurika biri ku rwego rwa kane rw’imbuzi ku ngendo (Level 4), ari rwo rwego rwo hejuru rutangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Muri Kamena 2026 ni bwo Uganda yashyizwe kuri uru rutonde, bitewe n’impungenge zirimo icyorezo cya Ebola, ibyaha by’urugomo, iterabwoba n’imvururu zishobora guhungabanya umutekano.
Uru rutonde kandi rurimo ibindi bihugu bya Afurika birimo RDC, Mali, Somalia, Sudani y’Epfo, Libya na Burkina Faso.
Amerika ivuga ko abaturage bayo bagomba kwitondera kujya muri ibyo bihugu, kuko bishobora no kugorana kubona ubufasha bw’inzego zayo mu gihe bahuye n’ibibazo.


