Bwiza

Agathon Rwasa yatanze ingwate kugira ngo azahatane na Ndayishimiye mu matora

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 21 Ugushyingo 2026 saa 07:37
Agathon Rwasa yatanze ingwate kugira ngo azahatane na Ndayishimiye mu matora

220957

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Agathon Rwasa, yatanze ingwate ya miliyoni 100 z’amafaranga y’Amarundi asabwa abakandida bashaka guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe muri Gicurasi 2027, mbere yo gutanga kandidatire izamwemerera guhatana na Perezida Evariste mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

Amakuru yatangajwe na Radio Peace FM avuga ko Rwasa yitegura kwitaba Komisiyo y’Amatora y’u Burundi (CENI) kugira ngo ashyikirize dosiye imwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru Pascal Ntakirutimana kuri X na bwo buvuga ko Rwasa yamaze gushyira kuri konti ya CENI iri muri Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) ingwate ya miliyoni 100 BIF isabwa ushaka guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iyi ngwate ni kimwe mu bisabwa umukandida wa Perezida, nk’uko CENI yabitangarije amashyaka ya politiki ubwo yasobanuraga ibyangombwa bisabwa mu gutanga kandidatire z’amatora ya 2027.

Amatora ya Perezida w’u Burundi ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko kwakira kandidatire byatangiye ku wa 13 Ugushyingo bikazasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Rwasa ashaka kwiyamamaza mu gihe Perezida Évariste Ndayishimiye, wo mu ishyaka CNDD-FDD, yamaze gushyikiriza CENI dosiye ye ku wa 13 Ugushyingo 2026, ashaka kongera kuyobora u Burundi muri manda ya kabiri.

Mu matora ya Perezida yabaye mu 2020, Rwasa yari umukandida w’ishyaka CNL, aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 24,19%, mu gihe Ndayishimiye wari uhagarariye CNDD-FDD yayatsinze.

Kuba Rwasa ashaka kwiyamamaza yigenga byaba ari uburyo bwo kongera kwinjira mu irushanwa rya politiki, nyuma y’amakimbirane yo muri CNL yatumye avanwa ku buyobozi bwayo mu 2024.

Icyakora, gutanga ingwate ntibivuze ko CENI yamaze kwemeza kandidatire ye. Ibyo bizamenyekana nyuma y’isuzuma rya dosiye ye n’ibindi bisabwa n’amategeko.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.