BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

AFC/M23 yemeye ko zahabu na coltan bicukurwa mu burasirazuba bwa Congo binyura mu Rwanda

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 06:37
Iminota 2 yo gusoma1,128 Abasomye
AFC/M23 yemeye ko zahabu na coltan bicukurwa mu burasirazuba bwa Congo binyura mu Rwanda

IMG-20260128-WA0002

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Oscar Balinda, yemeye ko zahabu na coltan bicukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo binyuzwa mu Rwanda hagamijwe gusa kubigeza ku masoko mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango ku wa Kane, Oscar Balinda yavuze ko u Rwanda ari inzira y’ibanze ikoreshwa mu gutwara aya mabuye y’agaciro kugira ngo agere ku baguzi bo hanze ya Afurika. Yashimangiye ko igice kinini cy’ibicuruzwa binjira i Goma na cyo kinyuzwa mu Rwanda.

Nk’uko abivuga, ibicuruzwa bivanwa muri uyu mujyi bikoresha iyo nzira imwe kugira ngo bigere ku byambu bya Dar es Salaam (Tanzania) cyangwa Mombasa (Kenya). Balinda yari ari gusubiza raporo yasohowe ku wa Mbere, itariki ya 21 Nyakanga, n’umuryango Amnesty International.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Iyo raporo ishinja abarwanyi ba M23, bakunze gukekwaho guterwa inkunga n’u Rwanda, ibintu u Rwanda ruhakana, guhohotera abacukuzi no kwinjiza mu Rwanda zahabu na coltan mu buryo butemewe n’amategeko.

Yatesheje agaciro iyo raporo, avuga ko imeze nk’izindi nyandiko zakozwe n’imiryango bivugwa ko iterwa inkunga na guverinoma ya Kinshasa hagamijwe kwangiza isura ya AFC/M23. Gusa, nta bimenyetso yatanze byo gushimangira ibyo avuga.

BBC ivuga ko yashatse kumenya icyo guverinoma ya Kinshasa ibivugaho, ariko kugeza ubu nta gisubizo iratanga. Balinda yavuze ko AFC/M23 yiteguye kwakira inzobere zifuza gusura Goma n’ahacukurwa amabuye y’agaciro kugira ngo zirebere uko ibintu byifashe.

Yagize ati: "Ntushobora kuba i New York ngo umenye ibiri kubera i Rubaya." Mu raporo yawo, Amnesty ivuga ko yakoze iperereza ku ihohoterwa rikorerwa abacukuzi bakora mu buryo bwa gakondo ahacukurwa coltan i Rubaya (Kivu y’Amajyaruguru) n’ahacukurwa zahabu i Lomera (Kivu y’Amajyepfo).

Uwo muryango uvuga ko waganiriye n’abantu 26, barimo abacukuzi, inzobere mu by’ubucukuzi, ba nyir’ibirombe, n’imiryango y’abakorewe ihohoterwa. Uvuga kandi ko wasuzumye amafoto n’amashusho byafatiwe aho bacukura amabuye y’agaciro.

Ubwo iyo raporo yasohokaga, Amnesty yagaragaje ko AFC/M23 itigeze isubiza ibibazo byabajijwe mu gihe iyo nyandiko yategurwaga. Icyakora, AFC/M23 ihakana ko yigeze kuvugishwa na Amnesty.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.