Abanya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga basabye Abanya-Kenya kubaha Perezida William Ruto, bo bakabaha Perezida Yoweri Museveni, nyuma yo gushima umushinga wo kubakira abaturage amazu ahendutse watashywe mu mujyi wa Eldoret muri Kenya.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko Perezida William Ruto atashye ku mugaragaro umushinga w’amazu yo guturamo uzwi nka Pioneer Affordable Housing Project, aho yahaye imfunguzo abantu 2.157 baguze amazu muri uwo mushinga ufite agaciro ka miliyari 5,3 z’amashilingi ya Kenya.
Nk’uko ikinyamakuru TUKO cyo muri Kenya cyabitangaje, bamwe mu Banya-Uganda bagaragaje ko bashimishijwe n’uyu mushinga, bawugereranya n’imibereho y’abaturage bo mu gihugu cyabo, cyane cyane mu murwa mukuru Kampala.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa @Kirya_Ug yanditse ati: “Abanya-Kenya nimuduhe uyu mugabo, natwe tubahe Museveni.”
Yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 40 Museveni ayobora Uganda, abacuruzi bagihura n’ikibazo cy’amafaranga menshi y’ubukode, ku buryo amafaranga ashobora kugura inzu y’icyumba kimwe muri Kenya atashobora kubona n’akazu gato ko guturamo muri Uganda.
Undi ukoresha imbuga nkoranyambaga witwa Kalubya yavuze ko iyo Ruto aza kuyobora Kenya imyaka 40, igihugu gishobora kuba cyarateye imbere ku rwego rwa Singapore, asaba Abanya-Kenya kudaha agaciro gake ibyo umukuru w’igihugu cyabo akora.
Phiona Kyeru na we yibajije impamvu Abanya-Kenya bamwe batishimira Ruto, kandi abona ko buri munsi agerageza guteza imbere igihugu.
Undi witwa @ameliame777 we yanditse ko Abanya-Kenya bakwiye gufata Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni, bakabaha Ruto.
Amazu ya Eldoret yubatswe ate?
Umushinga wa Pioneer Affordable Housing Project uherereye mu mujyi wa Eldoret, mu Ntara ya Uasin Gishu, ugizwe n’inyubako 15, buri imwe ifite amagorofa 14.
Uretse amazu yo guturamo, uyu mushinga ufite amaduka 104, ishuri ry’incuke, inzu y’imyidagaduro, pisine yo koga, ibibuga bya basketball n’umupira w’amaguru, siporo ngororamubiri n’ivuriro.
Amazu yo muri uyu mushinga afite ibiciro bitandukanye bitewe n’ubwoko bwayo. Inzu y’icyumba kimwe igenewe abaturage bafite amikoro make igura amashilingi ya Kenya 640.000, aho uyiguze ashobora kwishyura hafi 3.800 buri kwezi hakurikijwe gahunda yo kugura inzu wishyura buhoro buhoro.
Inzu z’ibyumba bibiri zo muri gahunda y’amazu ahendutse zigura miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Kenya, mu gihe iz’ibyumba bitatu zigura miliyoni eshatu.
Perezida Ruto yagaragaje ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’igihugu, awugereranya na Singapore izwiho iterambere ryihuse.
Mu muhango wo gutaha ayo mazu, yagize ati: “Natekerezaga ko tugiye muri Singapore, ariko mbona twahageze tutaranahaguruka. Mbese aha si Singapore?”
Nubwo bamwe mu baturage bashimye uyu mushinga, hari Abanya-Kenya bawunenze bibaza niba ibiciro by’amazu bihuye n’ubushobozi bw’abaturage bafite amikoro make, ari na bo ugenewe gufasha.
Uyu mushinga uri muri gahunda yagutse ya Leta ya Kenya yo kubaka amazu ahendutse, aho mu Ntara ya Uasin Gishu hateganyijwe kubakwa andi mazu 12.429 afite agaciro ka miliyari 29,9 z’amashilingi ya Kenya.



