Abanya-Kenya batandatu bitabaje urukiko basaba ko hahagarikwa umukino wa gicuti uteganyijwe guhuza Bayern Munich na Ajax Amsterdam, kubera impungenge ku mafaranga azakoreshwa mu kuwutegura.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa 5 Mutarama 2027, kuri Stade ya Talanta, iherutse kwitwa Raila Odinga International Stadium.
Aba baturage bagejeje ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Milimani, mu ishami rishinzwe kurengera Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwa muntu, ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
Basabye urukiko gutegeka inzego za Leta kutagira amafaranga cyangwa ibindi bikoresho bya Leta zitanga mu gutegura uyu mukino, mu gihe urubanza rutarasomwa ngo rufatirwe umwanzuro.
Aba batanze ikirego ni Erick Sayialel Mankuyu, Julius Kimani Kamau, Dickson Kimathi Muli, Nicholas Ochieng Oyoo, Mulinge Muteti na Collins Otieno. Bahagarariwe n'umunyamategeko John Mana Ndegwa.
Mu byo basabye urukiko harimo kubuza Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru, Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y'Imari na Sports Kenya gukoresha umutungo wa Leta mu bikorwa bijyanye n'uyu mukino, birimo umutekano, ubwikorezi, abakozi ndetse n'ibikorwaremezo bya stade.
Imwe mu mpamvu zatumye bitabaza inkiko ni amakuru avuga ko Bayern Munich izahabwa hafi miliyoni eshanu z'amayero, angana na miliyoni 724,6 z'amashiringi ya Kenya, kugira ngo yemere gukina uyu mukino.
Aba baturage bavuga ko ayo mafaranga ataragenzurwa n'inzego zibishinzwe ku buryo bwemewe, bityo bagasaba Leta gutangaza amasezerano y'ubufatanye n'ibindi bisobanuro byerekeye ingengo y'imari y'uyu mukino.
Mu nyandiko bashyikirije urukiko, bagize bati: “Turashimangira ko amafaranga yavuzwe ataragenzurwa n'uruhande rwacu. Icyo dusaba ni uko inzego za Leta zitanga amakuru yemewe kandi akagenzurwa.”
Ku wa 28 Ukwakira 2026, Perezida William Ruto yari yatangaje ko uyu mukino uzategurwa ku bufatanye n'ibigo by'ubucuruzi, hakurikijwe uburyo bw'ishoramari bugamije kubyara inyungu.
Icyakora, abareze bavuga ko kuba Leta ivuga ko umukino uzaterwa inkunga n'abikorera bitavuze ko abaturage batazawugiramo uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Basaba ko Leta itangaza amazina y'abaterankunga, amafaranga buri wese azatanga, inshingano zabo n'amasezerano bagiranye na Leta.
Banifuza ko hatangazwa ingengo y'imari yose izakoreshwa, harimo amafaranga azahabwa amakipe, ingendo, amacumbi, umutekano, ubwishingizi, kwakira abashyitsi n'ibindi bijyanye n'imitunganyirize y'umukino.
Aba baturage kandi basabye ko mu gihe kitarenze iminsi irindwi, inzego bireba zashyikiriza urukiko amasezerano yose y'abaterankunga, amasezerano y'akazi n'ubutumwa bwanditse byerekeye gutegura uyu mukino.
Mu busabe bwihutirwa bashyikirije urukiko, bagaragaje ko hatagize igikorwa, umutungo wa Leta ushobora gukoreshwa mbere y'uko Abanya-Kenya bamenya inshingano z'amafaranga igihugu kizaba cyiyemeje.
Bashimangira ko Itegeko Nshinga rya Kenya risaba ko imicungire y'imari ya Leta irangwa no gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo rusange.


