Bwiza

Kapiteni wa APR FC yannyeze Rayon Sports

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Jumatatu, 2 Novemba 2026 saa 08:30
Kapiteni wa APR FC yannyeze Rayon Sports

1418897

Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, yagaragaje ko iyo ikipe ye iza gutsinda Marine FC mu buryo Rayon Sports yayitsinzemo, byari guteza impaka n’ibibazo bitandukanye.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wahuje Marine FC na Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wavuzweho byinshi, cyane cyane ku byemezo by’umusifuzi, aho bamwe mu bawukurikiranye bagaragaje ko Rayon Sports yorohewe n'iyi kipe.

Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi, na we ntiyishimiye imisifurire y’uyu mukino, ndetse atangaza amagambo akomeye agaragaza ko atanyuzwe n’ibyabaye mu kibuga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Cheick Djibril Ouattara yagaragaje ko APR FC idashobora kwakirwa kimwe na Rayon Sports mu gihe yaba itsinze umukino mu buryo nk’ubwo.

Yagize ati: “Tekereza ari APR FC yatsinze Marine FC muri ubu buryo.”

Olivier NTANTURO

Imeandikwa na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.