Abagore babiri bafite imyaka 26 y’amavuko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Tembisa, mu burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, bakekwaho gusambanya ku gahato umugabo w’imyaka 32.
Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko uyu mugabo yari yahuye n’abo bagore bombi mu kabari gaherereye mu gace ka Winnie Mandela Zone 4.
Amakuru yatangajwe avuga ko nyuma yo kumarana igihe muri ako kabari, abo bagore batumiye uwo mugabo aho bakodesha. Bagezeyo, bivugwa ko ibintu byahindutse, abo bagore bagakora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina na we atabyemeye.
Uyu mugabo ngo yaje kubasha kuva muri iyo nzu, ahungira kwa nyirinzu amusaba ubufasha, na we ahita atabaza Polisi.
Polisi yataye muri yombi abo bagore bombi, bashyikirizwa ubutabera bashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n'ibindi bimenyetso bishobora gufasha mu iperereza.
Iyi dosiye yongeye guteza impaka muri Afurika y’Epfo ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo, kuko akenshi abantu bibanda ku bagore n’abakobwa iyo havugwa abahohotewe.
Abaharanira uburenganzira bw’abahohotewe bagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kugera ku muntu uwo ari we wese, hatitawe ku gitsina cye. Bashimangira kandi ko ipfunwe n’imyumvire ya sosiyete ku bagabo bishobora gutuma bamwe batinya gutangaza ihohoterwa bakorewe.


