Bwiza

Abadepite bo mu Bubiligi basabye ko Ingabire Victoire afungurwa byihuse

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 07:33
Abadepite bo mu Bubiligi basabye ko Ingabire Victoire afungurwa byihuse

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yasabye ko umunyapolitiki Victoire Ingabire, utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, umaze umwaka n’igice afunzwe, arekurwa ako kanya. Uyu mwanzuro urasaba kandi Guverinoma y’u Bubiligi kwamagana ku mugaragaro ifungwa rye.

Victoire Ingabire yafashwe muri Nyakanga 2025, ashinjwa kugerageza guteza imvururu no guhirika ubutegetsi. Si ubwa mbere afungwa kandi kuko; mu 2012 yakatiwe imyaka 8 y’igifungo yaje kongerwa mu 2013 igera kuri 15 azira ibyaha birimo kugambanira gukuraho ubutegetsi buriho no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurema umutwe w’ingabo utemewe (ubushinjacyaha bwamuregaga gukorana n'abayobozi b'umutwe wa FDLR).

Yaje kurekurwa mu 2018 hashingiwe ku ngingo yo gutanga imbabazi, yahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ikinyamakuru 7sur7.be dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibitekerezo byinshi byari imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, basaba ko arekurwa. Nk'uko bivugwa na Els Van Hoof (CD&V), ibibazo by’amategeko Ingabire arimo ni uburyo bwo kugerageza gukura muri politiki utavuga rumwe n'ubutegetsi.

Aba badepite bo mu Bubiligi bo basaba ko Ingabire arekurwa kandi ibirego byose bavuga ko bishingiye kuri politiki bigakurwaho. Basaba kandi guverinoma kwamagana ifungwa rye no guhatira u Rwanda guhagarika ibikorwa byose byo kumutera ubwoba.
“Amahame shingiro ya demokarasi”

Kuri Kathleen Depoorter (N-VA), ibi birenze urubanza rwa Victoire Ingabire, kandi “birakora ku mahame shingiro ya demokarasi: uburenganzira bwo kutavuga rumwe na leta, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ndetse n’uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kwiregura byuzuye.”

Uyu mudepitekezi ashimangira ko kugarura umubano wa dipolomasi hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda bitanga amahirwe yo gukemura ibi bibazo bigoye. Bityo, bakaba basaba abahagarariye dipolomasi y’u Bubiligi n’u Burayi gukurikirana imikorere y’ubucamanza no gutegura ibiganiro bya politiki byo ku rwego rwo hejuru ku burenganzira bwa muntu.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.