Abadepite 15 bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Armand Zingiro, ku bibazo by’imicungire y’umutungo n’imitangire ya serivisi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Ltd).
Ni mu gihe abandi badepite 60 banyuzwe n’ibisobanuro yatanze, mu gihe batatu batoye ku buryo butashyigikiye uruhande urwo ari rwo rwose.
Ibi byagaragaye ku wa 20 Ukwakira 2026, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo Abadepite bagaragazaga impungenge ku micungire y’umutungo wa Leta muri WASAC.
Mu bibazo byagarutsweho harimo kuba kuva mu mwaka wa 2023 iki kigo kitari cyarashyikirije Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta raporo z’imikoreshereze y’umutungo, zizwi mu Cyongereza nka Financial Statements, nk’uko bikwiye.
Abadepite bagaragaje ko bidakwiye ko ikigo cya Leta kimara igihe kinini kidatanga raporo z’imari, kandi ari amakuru akenewe mu kugenzura imicungire y’umutungo wa Leta no kureba niba ukoreshwa neza.
Mu gusubiza kuri iki kibazo, Zingiro yavuze ko bemera ko hari ibibazo byatinze gukemuka, ariko ko Minisiteri ikomeje gukorana n’ubuyobozi bwa WASAC mu gushaka ibisubizo.
Ati: “Yego, ni byo, byaratinze. Nka MININFRA, urwego rukuriye WASAC, tugenda dukorana n’ubuyobozi bwa WASAC kugira ngo tubafashe kubona abantu bafite ubumenyi mu gucunga imari. Uko bakoraga mbere bitangiye guhinduka, kandi dufite icyizere ko ibintu bigiye kurushaho guhinduka.”
Uretse ibibazo by’imicungire y’imari, abadepite bagaragaje n’izindi mbogamizi zijyanye no kugeza amazi ku baturage.
Muri zo harimo amavomo amaze igihe adakora, gutinda kugeza amazi ku bayakeneye no kudasimbuza ku gihe mubazi z’amazi zangiritse cyangwa zitagikora neza.
Bagaragaje kandi ko hari inganda zitunganya amazi zidakora ku kigero zagakozeho, ndetse n’ibibazo mu isaranganywa ry’amazi mu Mujyi wa Kigali.
Mu byagaragajwe, hari uduce twagejejweho amazi inshuro imwe gusa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, mu gihe utundi twayahawe inshuro eshanu muri icyo gihe. Ibi biri munsi y’inshuro icyenda zavuzwe ko zari zikwiye kuba nibura zagezweho muri icyo gihe.
Ibyo bibazo byatumye igipimo cy’isaranganywa ry’amazi kigaragara ko kiri hagati ya 11% na 56%, mu gihe igipimo cya 95% cyashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ari cyo cyagombye kugerwaho.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni amazi atunganywa ariko ntagezwe ku bayakeneye cyangwa ngo acuruzwe. Bivugwa ko ayo mazi agera kuri 37% by’amazi yose atunganywa na WASAC.
Iki kibazo gifitanye isano n’igihombo cy’amazi gishobora guterwa n’ibikorwa remezo bishaje, amazi atakara mu miyoboro, ibibazo bya mubazi n’izindi mpamvu zitandukanye.
Mu mwaka wa 2025, ayo mazi yapfuye ubusa cyangwa atagurishijwe bivugwa ko yagize uruhare mu gihombo cya WASAC cyarenze miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bibazo byongeye kugaragaza akamaro ko kunoza imicungire y’imari n’umutungo wa WASAC, kongera ubushobozi bwo gutunganya no kugeza amazi ku baturage, no gushyiraho ingamba zifatika zo kugabanya amazi apfa ubusa.
Abadepite basabye ko ibibazo byagaragajwe bitaguma mu magambo gusa, ahubwo ko hagomba kubaho impinduka zifatika mu micungire y’umutungo no mu mitangire ya serivisi z’amazi ku baturage.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’Umunyamabanga wa Leta, Abadepite 15 bagaragaje ko batanyuzwe na byo, mu gihe abandi 60 banyuzwe. Abadepite batatu batoye ku buryo butagize uruhande bashyigikira.



