Zari yatandukanye na Diamond amushinja ubusambanyi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kitari gito havugwa umwuka mubi hagati ya Diamond n’umugore we, Zari wari umaze kumubyarira abana babiri, kuri uyu wa 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye, batandukanye.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akurikirwaho n’abafana basaga miliyoni 3.6, Zari yatangaje ko bitoroshye gufata umwanzuro ariko ko bibaye ngombwa ko atandukana na Diamond bitewe n’inshuro nyinshi umugabo we amuciye inyuma akaryamana n’abandi bagore.
Yagize ati “Mwumve ko binkomereye kugirango mbikore, hagiye havugwa amakuru y’ibihuha anafite gihamya inshuro nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, havugwa ku kunca inyuma kwa buri gihe kwa Diamond, ku bw’iyo mpamvu nafashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond,…”.
Zari yakomeje avuga ko n’ubwo batandukanye nk’abashakanye, ko inshingano zo kurera bazazikomezanya.
Ati “Dutandukanye nk’abashakanye ariko inshingano za kibyeyi zirakomeje”.
ss
Mu mwaka wa 2014 nibwo umubano wa Diamond na Zari watangiye kuvugwa mu itangazamakuru, nyuma barerura bavuga ko babana nk’umugabo n’umugore.
Muri Kanama 2015, nibwo Zari yabyariye Diamond umwana w’umukobwa w’imfura bamwita, Tiffah Dangote.
pr
Mu Ukuboza 2016, Zari yabyariye Diamond umwana wa kabiri, w’umuhungu bise Nillan Dangote. Aba bana babiri Diamond yabyaranye na Zari baza basanga abandi batatu uyu mugore yabyaranye na Ivan Ssemwaga wahoze ari umugabo we mbere y’uko abana na Diamond.
Mu ndirimo “Utanipenda” uyu muhanzi Diamond yaririmbye mu 2015, yatumye benshi bibaza ku mubano wabo, dore ko uyu musore yacaga amarenga ko igihe kizagera Zari akamuta [ibi nibyo byabaye].
Aho yagize ati ” Ese bitunguranye nkakena nkasubira ku ivuko (Tandale), kwishyura inguzanyo byananiye ibyanjye bakabiteza mu cyamunara n’inshuti zanjye zirirwaga zindata kuri Instagram zirirwa zintuka, ndetse n’ibinyamakuru byo mu gihugu bikandika ko Zari yanyanze , wowe uzakomeza unkunde? …. , ibyo mvuga birumvikana kuko nta we umenya ejo he hazaza! uwari inshuti yawe y’ejo hashize ni we mwanzi wa mbere w’ejo hazaza, ese wowe uzakomeza unkunde (abaza Zari),…”.

YouTube player

Mbere y’uko Diamond akundana na Zari yari asanzwe afite umukunzi, Wema Sepetu wabaye miss Tanzania 2006, umubano wabo wahagaze ari uko uyu musore abanye na Zari. Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo bagaragaye mu ruhame bahoberana nk’abaziranye, umwe akorakora undi, ibintu byatumye havugwa byinshi ko bashobora kuba bagiye kongera kubura umubano.

sepe
Diamond na Miss Wema Sepetu bakiri mu munyenga w’urukundo

Ibi byose byaje bisanga andi makuru y’uburyo Diamond aca inyuma Zari, byagaragaye ubwo yemeraga umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto, umunyamideli wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Salome”. Abandi bakobwa bagiye bavugwaho kuryamana na Diamond barimo umunyarwandakazi Shaddy Boo, Umutanzaniyakazi Tunda,…
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *