Video igaragaza ingabo za Congo zica abaturage yashyizwe ku karubanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize icyumweru ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) butangaje ko bukeka ko ingabo za leta (FARDC) zaba zikoresha imbaraga z’umurengera mu yahoze ari Intara ya Kasai, video yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imikorere y’ingabo za Congo ishobora guteza ibindi bibazo, aho hagaragaramo ingabo za leta ya Congo zirasa ku baturage baririmbaga bambaye ibirango by’abarwanyi b’umutwe wa Kamuina Nsapu.

Nyuma y’aho iyi video igiriye ahagaragara, Guverinoma ya Congo na Monusco byatangaje ko bigiye gukora iperereza kuri ayo mashusho ngo harebwe niba koko ari ay’umwimerere ndetse hanagaragazwe ukuri.

Iyi video yumvikanamo umuntu utanga amabwiriza yo kurasa agira ati: “ Murase ”, maze indirimbo zumvikanaga hirya kure ziburizwamo n’urusaku rw’amasasu. Uwafataga aya mashusho nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga, ngo yari inyuma y’abasirikare barasaga nk’uko bigaragara. Humvikanamo kandi umuyobozi abwira abasirikare ngo basatire akongera akababwira ngo barekere aho kurasa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba basirikare bahabwaga amabwiriza barubashye begera imbere, umuntu wa mbere baguyeho ngo ni umugore wasaga nk’uwarashwe n’ubundi afite igitambaro mu mutwe nk’uko abarwanyi ba Kamuina Nsapu baba bambaye. Uyu ngo agerageza kumanika amaboko ariko agahita asanganizwa urufaya rw’amasasu.

Muri video kandi hagaragaramo aho abasirikare baba bareba abari batarapfa bagahita babarasa bamara kubarasa bakagira bati: “ni byiza, ibye byarangiye, namubonye (Namurangije)”. Hari n’aho ngo umwe mu bari bamaze kwicwa hari umuhagararaho akagira ati: « Toi, tu as déjà  ton compte. Bande d’animaux ». mu Kinyarwanda tugenekereje ni nko kuvuga; “Wowe, ibyawe byarangiye, agatsiko k’inyamanswa gusa”. Bivugwa ko umuntu wicwaga wese yafatwaga amashusho.

Reba video hano

YouTube player

Uko izi ngabo zegeraga imbere, uwafata amashusho yagendaga agira n’ubusobanuro ayatangaho nk’aho agira ati: ” Aha mu giturage cya Muanza-Lomba, niho tumaze kurwanira nabo. Twaberetse ko ingufu zikiri ku mategeko .” Ubwo yakomeje yerekana imirambo y’abagore n’abagabo, abana n’abasaza agira ati: “ Ni benshi, ariko tugiye kubakurikirana kugeza ubuziraherezo ”.

Ku ruhande rw’igisirikare cya Congo, umwe mu basirikare bakuru yijeje ko ubutabera bwa gisirikare bugiye guhabwa inshingano zo kuyobora iperereza kuri iki kintu, mu gihe minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu yari yasobanuye ko inama izahuza bagenzi be;minisitiri w’umutekano n’uw’ingabo yari kuba mu mpera z’iki cyumweru gishize iki kibazo kikavugwaho, aho nyuma yayo guverinoma yemeye amakosa y’ingabo zayo kandi ko abari baziyoboye bari gukurikiranwa mu butabera.

Twabibutsa ko ubu bwicanyi buvugwa bwakorewe mu Ukuboza umwaka ushize ahitwa Mwanza Lomba, igiturage cyo mu yahoze ari Intara ya Kasai.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *