Ntabwo umuturage akwiye kubaka inzu ngo nimara kuzura bibuke kuyisenya- Ingabire

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane(TI-RW) ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee arasaba ko abayobozi bo mu karere ka Kamonyi batagize uruhare mu kubuza abaturage kubaka inzu ziri gusenywa babihanirwa.

Mu minsi yashize mu mirene itatu igize aka karere humvikanye ikibazo cy’abaturage bubatse inzu zisaga 100 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara y’Amajyepfo bafashe icyemezo cyo gusenya izo nzu mu gihe ba nyirazo batazisenyeye.
Zimwe mu nzu zamaze gusenywa, abarize barihanaguye, kuko bemeza ko bazubatse mu bwihisho, abandi bahaye ruswa abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Nubwo ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara butigeze bwemeza iyo ruswa mu ruhame.
Ingabire Marie Immaculee asanga abayobozi baretse abaturage bakubaka bidakwiye gucira aho nkuko RBA yabitangaje.
Ati “ Ntabwo umuturage akwiye kubaka inzu ngo nizamuka, cyangwa se imaze no kuzura abe aribwo bibuka kujya kuyisenya.Uumukuru w’umuduugudu, ushinzwe imyubakire abantu bose bari ahongaho bashinzwe ibyo bintu. Iyo nzu iba yarubatswe bahari. Ni ukuvuga ngo bakwiye nabo kubibazwa.”
Akomeza avuga ko nta ruhande na rumwe abogamiyeho, rwaba ku rw’abica amategeko n’abo yicwa barebera.
Ati “ Njye ntabwo nshigikiye ko hari umuturage uzubaka mu kajagari cyangwa mu buryo butemewe n’igishushanyo mbonera cy’imiturire( master plan) ngo bamwihorere. Oya, njye ntabwo mbishyigikiye kuko nanjye sinshaka akajagari. Ibintu byose bikwiye kuba ku murongo bikagira uko bikorwa, ariko kuki hahanwa umuturage wenyine?”
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddee agira inama abaturage bashaka kubaka kujya begera abayobozi bakabafasha bigakorwa mu buryo butabagiraho ingaruka.
Ati “Hari aho kubaka hagenwe umudugudu, hari inzu zihajya. Hari n’aho kubakwa wenda hagenewe inzu wenda zihambaye zo mu mujyi, naho harahari. Ubwo rero umuturage icyo tumubuza ni ukwifatira icyemezo. Icyemezo cyose agiye gufata ku butaka bwe, akabanza kugisha inama inzego z’ubuyobozi.”
Akomeza avuga ko bagomba gusaba ibyangombwa kuko ngo babibona mu buryo bworoshye n’ubwo bamwe mu baturage bavuga ko bigoye kubibona.
Ati “ Ni nayo mpamvu tubasaba ngo ugiye kubaka wese yake ibyangombwa byo kubaka. Ntabwo ibyangombwa bitinda, Ahubwo igitinda nu ushaka kubaka ahatabugenewe, kuko inzu nyinshi turi kubona ni izubatswe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi.”
 

Amarira yabaye menshi ku bagiye basenyerwa izo nzu muri iyi minsi. Bamwe batakamba ko ntahandi bafite ho kuba, abandi basaba ko bafashwa bagacibwa ibindi bihano ariko bitarimo gusenyerwa.

Umwe muri bo ati “Koko inzu zarubatswe pe, kandi zubakwa n’abayobozi babireba. Ariko twe twarabasabye tuti ‘aho kugirango bazisenye mudusige mu macumbi, tubure n’aho tujya wenda niba hari n’ibihano biriho, nimuduce ibihano , ariko umusozi mwe kuwugira itongo.”

Abakuru b’imidugudu bagiye bavuga ko abaturage bubakaga mu ijoro. Abandi bavuze ko ababikoze bitwikiriye igihe abayobozi bari mu bikorwa by’amatora.

Uko bimeze kose ariko ngo izo nzu zizakomeza gusenywa, ku wubatse nta byangombwa, uwubatse ahatagenewe kubakwa, ndetse n’uwubakishije ibikoresho bitagenwe mu gace runaka, kimwe n’uwahashyize inzu idakwiye.
 
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri aka karere hubatswe inzu zisaga 100. Inyinshi zubatswe ahagenwe ubuhinzi n’ubworozi, izindi mu buryo butajyanye n’icyerekezo cy’umujyi. Abubatse mu kajagari basanwa kwivaniraho, amabati , inzugi n’ibiti, batabikora bikavanwaho n’ubuyobozi.

Inkuru bifitanye isano :Kamonyi; inzu zisaga100 zubatswe buryo bunyuranyije n’amategeko zizasenywa

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *