Abana ba Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, bandikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bamusaba gufungura nyina.
Uyu mugore wabaga mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza yafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize ubwo yari yaje aje gushyingura .

Ubwo yatangazaga ko ari mu maboko yayo, Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugabo w’uyu mugore, Faustin Rukundo ubarizwa mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga, we atangaza ko umugore we yatawe muri yombi ku mpamvu za politiki.
Abana ba Uwamahoro ari bo, Samuel w’imyaka umunani, na David w’imyaka 10, nk’uko BBC ivuga, ngo bandikiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May ndetse na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame babasaba gufasha nyina.
Umugabo we uvuga ko umugore we yafashwe mu cyimbo cye, yasabye ubutegetsi bw’u Bwongereza guhagurikira iki kibazo avuga ko ashobora kutazahabwa ubutabera mu rubanza rumurindiriye.
Umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza yemeje aya makuru, avuga, ko bari gufasha Uwamahoro n’umuryango we nyuma y’aho afatiwe mu Rwanda, yongeraho ko abakozi babo bari I Kigali barimo kugerageza kuvugana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



