Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe ahabwa n’abakurambere, kuri iyi ncuro yicaye ku gataro kazamuka mu kirere, abari bamuhanze amaso bakizwa n’amaguru.
Benshi bari bamuziho kugira Uruhereko aha abajujubijwe n’abajura, ku buryo iyo agarutse afatwa ku cyo yari agiye kwiba ariko ubu noneho yemeye kugaragaza imbaraga afite avuga ko azihabwa n’umukurambere.
Umunyamakuru wa Afrimax Tv wari wamusanze iwe mu rugo, yabanje kumwereka ibitangaza bya mbere aho yafashe agakombe agashyira ku kimeze nk’agasekuru kubitse, aragatwika karashya karashonga, nyuma arongera agasubiza uko kari kameze mbere akoresheje inkoni yagatungaga.
Aha yagize ati "Nanga umuntu unsembura, Abanyarwanda bemera babonye, ikintu ngiye gukora nonoha, aka gakombe ngiye kugahindura, ngiye kukagira zero, nkakunjakunje kamere nk’akagiye mu muriro kandi ntagakozeho, ndakoresha imbaraga zanjye zisanzwe nk’uko nsanzwe mbigenza".
[caption id="attachment_144934" align="alignnone" width="671"] Aha yabwiraga umunyamakuru ko agiye gukonjakonja agakombe[/caption]
[caption id="attachment_144935" align="alignnone" width="634"] Aha, agakombe yagatunze inkoni avuga amagambo karagurumana, ari nako gashonga[/caption]
Bageze ku cyo kugendera ku gataro benshi bumva ariko batarabona, Salongo yemereye umunyamakuru ko agiye kubimwereka n’abajyaga babihinyura babonereho.
[caption id="attachment_144937" align="alignnone" width="762"] Aha Salongo yari yicaye mu gataro yitegura kuzamuka mu kirere[/caption]
Yagize ati "Ibi ni ibintu njyewe nshobora gukora, bindimo kandi nzi, ubu ngiye kuzamuka, iyi ni vora, iyi nkoni yanjye ni vora[Avuga yicaye mu gataro], izi mbaraga zigiye kuruzamura aho ndibugarukire simpazi [Urutaro rutangira kuzamuka mu kirere].
[caption id="attachment_144938" align="alignnone" width="769"] Uwo ni Salongo amaze kuzamukira mu kirere yicaye mu gataro[/caption]
Abajijwe imbaraga akoresha, yamusubije agira ati "Ni imbaraga zanjye, ni ibanga ry’akazi udashobora kumenya, ni ibanga ryanjye nibitsemo, ubu mukanya nshobora gukora ibirenze ibi, kera numvaga ngo abantu bagenda hejuru y’amazi, ukumva ngo umuntu agendera hejuru y’urutaro,...".
Yakomeje avuga ko izi mbaraga zidasanzwe afite ari nazo yoherereza umujura agafatwa ku cyo yibye cyangwa se akakigarura, gusa ngo ibi ni imbaraga yasigiwe na ba sekuru, aho ngo basize bamuhishuriye ibanga agomba gukoresha.
[caption id="attachment_144939" align="alignnone" width="704"] Babonye Solongo azamutse ku gataro bahise bakizwa n’amaguru[/caption]
Umusaza 72 wari muri aba babonye ibyo Salongo yakoze bakiruka, avuga ko yajyaga yumva ko umuntu agendera ku gataro ariko atarabibona, ati "Nanjye nemeye ko bibaho, izi ni imbaraga zabagaho na kera, icyo nabwira abandi bantu ni uko ibi byabayeho ariko bigenda biteshwa agaciro ariko izi mbaraga zahozeho".
[caption id="attachment_144940" align="alignnone" width="760"] Ku myaka 72 avuga ko aribwo bwa mbere abonye imbaraga zidasanzwe za gakondo[/caption]
Tanga igitekerezo