Ikinyarwanda ni ururimi rwihagije ku nkoranyamagambo ndetse kikagira n’umwihariko w’inshoberamahanga cyane cyane ku bintu umuco wahaga agaciro. Nubwo akenshi dusanga hari amagambo y’amatirano aturuka mu zindi ndimi, aho wumva akenshi mu mbwirwaruhame umuntu utazi icyongereza n’igifaransa nawe yifashisha impuguke muri izo ndimi z’uruzungu kugirango abashe kumva ibivuzwe
Muri iyi nkuru twifuje ko twaganira ku Kinyarwanda cyakoreshwaga ku nka no ku mata bitewe n’agaciro inka yahabwaga mu muco wa Kinyarwanda.
Aya magambo azafasha cyane abantu benshi, harimo abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; cyane ko aborozi bakomeye ku muco aya magambo bakiyakoresha.
Twakwibukiranya ko hariho amagambo yakoreshwaga kera ku bintu abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi. Muribyo twavuga nk’ Umwami, inka, amata, ingoma, umuheto… hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akaba inshobera mahanga ku batazi umuco na kirazira bya Kinyarwanda. Aha tukaba turi bwibande ku nka no ku mata gusa.
Amagambo yakoreshwaga ku nka n’amata tujye tuyakoresha kuko agaciro byahabwaga n’aba kera na nubu ntaho kagiye.
Amwe mu yakoreshwaga ku nka ni aya akurikira :
Inzu y’Inka : Ikiraro
Inzu y’Inyana : Uruhongore
Ikiziriko cy’Inka : Injishi
Kuzirika Inka : Kujisha Inka
Gutangira Gukama : Kwinikiza
Kurangiza Gukama : Guhumuza
Inka itagikamwa : Inka yatetse
Ibyo Inka yituma : Amase
Ikirundo cy’amase: Icukiro
Amase yumye: Igisheshe
Inkari z’inka : Amaganga
Kotesha inka : Gucanira Inka
Gutwita kw’inka: Guhaka
Kurongora kw’inka: Kwimya
Inka ntirya : Irarisha
Isaso y’inka : Icyarire
Kujya kurisha : Kwahuka
Kujyana inka kunywa amazi : Gushora
Gukura amase y’inka mu rugo : Gukuka
Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi
Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyo
Kujyana inka kwima : Kubangurira
Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira
Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha
Inka yiteguye gukamwa : Yarese
Inka yiteguye kwima : Yarinze
Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano
Inka ihabwa iwabo w’umuhungu ikomoka ku nkwano : Indongoranyo
Guha umuntu inka : Kumugabira
Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano
Iyo uhaye umuntu inka igapfa ukamuha indi: Inshumbushanyo
Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana
Inyana ikivuka : Umutavu
Kuruhuka kw’Inka imaze gushoka : Kubyagira
Aho inka zijya kunywa amazi : ku kibumbiro
Aho inka zibyagira: Ku ibuga
Gusubiza inyuma inka : Gukumira
Kurangiza gushitura : Guhaza
Kurorera gukamwa : Guteka
Gukamana ingoga : Gukama kera
Gukomereka : Gusarika
Kuzijyana kuziragira : Kuzahura
Gutoroka kw’inka : Kumena
Aho inka zirishiriza : Urwuri
Kwahura kure : Guturuka kure
Kuzigarura mu rugo : Kuzicyura
Guca umurizo : Gukemura umurizo
Gukurura babyaza : Kuvutira
Kuramburura kwazo : Kumurika
Kuzirasa amatezano : Kuzikama
Gukamisha yombi : Kuvuruganya
Gushyiraho inka iyayo : Kwinikiza
Gutwita kw’inka : Guhaka
Kujya ku nda kwazo : Kwerera
Kuziyobora, kuzishorera : Kuzirongora
Kujyana inka ahari ubwatsi : Kugisha
Guca ubwatsi bw’inka : Kwahira
Ibyatsi bahanaguza inka : Inkuyo
Guhanagura inka : Kuzihonora
Guta umuziha kwazo : Gufuma
Kwenda kwima zitararinda : Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera : Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi : Kubangurira (Kuvuna umurizo)
Kubura amazi kwazo : Kurumanga
Guca inka ibere : Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere : Gusarika
Ibihamagazo by’inka : Amazina y’inka
Ibiti bikinga inzu y’inka : Ibihindizo
Gukura amase mu kiraro : Gukuka
Aho bamena amase y’inka : Icukiro
Kubora kw’amase : Gushanguka
Inka itangirirwaho korora: Inka y’umuriro
Utubere tudakamwa : Indorerezi
Gushyira ingwa ku mabere uhumuje: Gukinga
Umunani ukinze : Inka umunani n’inyana zazo
Umunani wumanye : Inka umunani zitarabyara, cyangwa zidafite izazo
Amagambo yakoreshwaga ku mata ni aya akurikira :
Amata yiriwe : Amirire
Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu
Amata yaraye ataravura : Umubanji
Amata yavuze : Ikivuguto
Amata y’Inka yimye : Amasitu
Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi
Icyo bakamiramo : Icyansi
Icyo banyweramo Amata : Inkongoro
Icyo bacundiramo amata : Igisabo
Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro
Icyo bavurugisha Amata : Umutozo
Gukura amavuta mu mata : Kwavura
Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro
Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira
kumena Amata utabishaka : Kuyabogora
Amata yakuwemo amavuta : Amacunda
Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo
Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi.
Ayo akaba ari amwe mu magambo yakoreshwaga kubyerekeranye n’inka iyo wayakoresha uko bitari ukaba ushyomye, bityo bakihutira kugukosora kugirango ubimenye ubutaha utazabisubira. Bottom of Form
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
KAYIGANA Victor @bwiza.com
Isangize abandi
3 Ibitekerezo
Mpozayo Yamfashije Kuwa 18/09/23
Amata yapfuye bayita ngo iki!?
Na ho ubundi nawe urabyumva ko guteka amata atari ibisirimu mu mivugirwe, ubwo amata atetse bayita ngo iki!?
Na ho kugotomera amata!?
None x gukamisha amaboko yombi ko ari ukuvuruganya gukamisha ukuboko kumwe byo!?
Nkomeze mbaze cg ndi gukabya!?
Subiza ⇾Ishimwe Rugambwa Daniella Kuwa 15/10/23
Ko mu izi nkeshamvugo nabonye umuheha wa abashumba mukomba gushyiramo inkeshamvuga
Subiza ⇾Niyibizi daniel Kuwa 27/01/24
Muzatubwire nokw’isekuru
Subiza ⇾Tanga igitekerezo