Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro mu bagore, aho Rayon Sports WFC yari yakiriye AS Kigali WFC yayitsinze ku mukino ubunza wabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, 1-0.
Uyu mukino waberaga mu Nzove waje kurangira Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0 butuma ihita ibona itike yo gukina umikino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho izakina na Fatima WFC yakuyemo Indahangarwa WFC.
Mu minota ya nyuma y’uyu mukino, Ikipe ya AS Kigali yavuze ko yimwe penaliti, ubwo rutahizamu wayo w’Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw’amahina mu maso y’umusifuzi ariko ntagire icyo abikoraho.
Ibi byababaje abatoza nyuma y’umukino dore ko penaliti yo ku munota wa 90 yashoboraga kubahesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.
Ubwo umukino wari urangiye, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude wari uje kumusuhuza.
Ubwo Saida yangaga gusuhuza Rwaka, uyu Rwaka utoza Rayon Sports WFC yagerageje kumufata ngo amusuhuze, maze Saida amukubita urushyi rw’itama biteza imvururu.
Abari aho babonye ibiri kubera aho bituma baza guhosha hatari hagira uwonona undi nubwo Rwaka we yari yamaze kurya urushyi rw’itama.
1 Ibitekerezo
Acakavuyo Kuwa 25/04/24
Aba bagore mubahane mwihanukiriye pee. Barakabije
Subiza ⇾Tanga igitekerezo