Ubwato bukaba na Hoteli icyarimwe ’Kivu Mantis Kivu Queen uBuranga’, bwakoze impanuka bufatirwa mu karere ka Nyamasheke nyuma y’uko umusare wabwo agonze urutare.
Ibi byabereye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru avuga ko muri ayo mazi hari ahantu harimo ikintu umuntu yagereranya n’urutare, ku buryo ubwo bwato bwakigezeho, bugahagama ntibubashe gukomeza kugenda.
Bukimara kugonga iryo buye, bwahagamye aho. Abantu bari baburimo, bavanywemo nta kibazo bagize, bukurwa aho bushyirwa ku nkombe aho buri kugenzurirwa niba butarangiritse.
Umutangabuhamya yavuze ko butarohamye ko ahubwo kwari uguhagama, yagize ati “ntabwo bwarohamye, ni uko kugonga cyangwa se guhagama kwabayeho. Ubu buracyari ku nkombe, bagomba kubukorera isuzuma kugira ngo barebe niba ntacyo bwabaye”.
Ubu bwato bwashyizwe ku nkombe, aho bari bari gusuzumwa neza ngo harebwe niba nta kibazo bwahuye nacyo.
Tanga igitekerezo