Bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yaba yaranze doze 250,000 z’inkingo z’icyorezo cya Covid-19 rwari rwaremerewe n’iya Denmark mu mwaka ushize.
Mu Kwakira 2021 ni bwo Minisitiri wa Denmark ushinzwe ubutwererane n’iterambere, Flemming Møller Mortensen, yatangaje ko Guverinoma yabo yari yaremereye u Rwanda doze 250,000 z’inkingo za Johnson & Johnson mu rwego rwo kurushyigikira mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo nka kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Guverinoma ya Denmark yemeye ubu bufasha nyuma y’aho tariki ya 27 Mata 2021 Minisitiri Mortensen hamwe n’ushinzwe abinjira n’abasohoka Mattias Tesfaye bari i Kigali, bagiranye amasezerano n’iy’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh.
Aya masezerano Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ari ay’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira, yateje impaka, abantu bamwe n’imiryango mpuzamahanga bitangira kuvuga ko iki gihugu kigiye kwakira impunzi ziba muri Denmark.
Ibyo kwakira impunzi u Rwanda rwabihakaniye mu itangazo rwashyize hanze mu ntangiriro za Gicurasi. Ryagiraga riti: “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri aya masezerano.”
Umunyamakuru Allan Olingo wa The East African mu makuru akesha ibinyamakuru byo muri Denmark, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yanze izi nkingo kubera ko ngo zari zifitanye isano n’ubusabe bwo kwakira impunzi.
Ati: “U Rwanda rwanze inkingo 250,000 za Covid-19 zo muri Denmark bitewe n’ibyavuzwe ko ubu bufasha bwaba bufitanye isano n’uko Kigali yakwemera kwakira impunzi. Abayobozi bo mu bihugu byombi bahuye muri Nzeri 2021 ariko Kigali kuva ubwo yanze izi nkingo n’iki cyifuzo.”
Tanga igitekerezo