Biravugwa ko Perezida wa Angola, João Lourenço aherutse gusaba mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu cye cyava mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), niba gishaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo.
Tariki ya 7 Gashyantare 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko muri Angola, yakirwa na Lourenço, bagirana ikiganiro cyari cyerekeye ku kibazo cy’umutekano muke cyugarije uburasirazuba bw’igihugu cye, by’umwihariko imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko banaganiriye kandi ku nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura tariki ya 4 Gashyantare n’ibyemezo byafatiwemo, bishimangira ibyafatiwe i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022.
Ikinyamakuru La Reference cyo muri RDC kivuga ko Lourenço yagaragarije Tshisekedi ko atazi misiyo y’ingabo za EAC ziri i Goma no muri teritwari ya Rutshuru, aboneraho gusaba ko igihugu cyava muri uyu muryango kibereye umunyamuryango mushya.
Ngo Lourenço yagaragarije Tshisekedi ko afite impungenge z’uko izi ngabo za EAC zishobora kuzagera aho zimurwanya. Ati: “Inama mfite naha Perezida Félix Tshisekedi ni ugusohoka mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, agasaba ko ingabo za EAC zigenda.”
Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko Lourenço hari icyuho giterwa no kuba Tshisekedi atagisha inama Joseph Kabila wamubanjirije kugira ngo amufashe gukemura ikibazo kimaze igihe kirekire cyugarije igihugu cye.
Lourenço ngo ashingiye ku bunararibonye Kabila afite mu bya gisirikare na politiki cyane ko yayoboye igihugu mu myaka 18, yasabye Tshisekedi kumwitabaza mu gihe ashaka gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.
Inama ya nyuma yaba yaramugiriye ni ukubaka ubushobozi bw’igisirikare cy’igihugu kugira ngo kibashe kurinda ubusugire, cyane ko Umuryango w’Abibumbye wagikuriyeho ‘embargo’ wari waragifatiye mu bijyanye no kugura intwaro.
Mu turere RDC iherereyemo, ibarizwa muri EAC, uw’ak’ibiyaga bigari (ICGLR) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Tanga igitekerezo