Mu gihe biteganyijwe ko taliki 29 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’abasenateri n’abayobozi b’intara, hafashwe ibyemezo ko muri icyo gihe nta bikoresho bifata amajwi n’amashusho bizaba byemewe.
Byatangajwe n’umunyamategeko mukuru w’urukiko rw’ubujurire rwa Cassation bwana Firmin Mvonde, aho yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe hirindwa ko haba uburiganya muri aya matora.
Mvonde yabwiye Komisiyo y’amatora (CENI), gukorana bya hafi n’ubutabera kugirango hirindwe uwashaka kuzana amanyanga haba mu kwiba amajwi cyangwa ubundi buriganya ubwaribwo bwose.
Kubuza ikoreshwa rya telefoni n’ibindi bifite umumaro nk’uwayo, ngo bizafasha kutinjirira byoroshye sisitemu(System) ya Komisiyo y’amatora. Ibi ngo ni bimwe mu bizashyira umucyo no mu bwisanzure abanyekongo mu guhamya demokarasi n’uburenganzira bwabo mu gihugu.
Gusa ku rundi ruhande, hari abavuga ko guhagarika ibi bikoresho bifata amajwi n’amashusho bishobora kuba imbarutso ahubwo ariyo nzira yo kuriganya amajwi by’umwihariko abari ku ruhande rw’abatabarizwa mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi.
Tanga igitekerezo