Iminsi imaze kuba 4 umunyamakuru Ishimwe Olivier uzwi nka Ba nta hantu agaragara na hamwe byateye abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze kwibaza icyo yaba yarabaye.
Umuryango we umaze iminsi utazi aho aherereye kuko aho atuye nta wuhari ndetse no kuri telefoni ntiyitaba.
Uyu munyamakuru usanzwe yandika inkuru z’imikino ku Kinyamakuru Inyarwanda.com aheruka kuboneka kuri telefoni ku wa Gatanu.
Ku wa Gatanu saa 15h00’ hari ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri shampiyona ya Afurika ya ’Rhythmics Gymnastic’ igiye kubera mu Rwanda aho Olivier Ba yagombaga kucyitabira i Nyarutarama, gusa ntabwo yigeze ahakandagira nubwo amakuru avuga ko yavuye iwe ari cyo agiyemo.
Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 nabwo akaba yari afite irushanwa ry’amagare mu Bugesera nabwo baramushatse baramubura.
Umusore banana usanzwe ukora kwa muganga yagerageje gushakisha ariko biranga.
Bamaze kumubura i Kigali babajije iwabo ku ivuko muri Gatsibo bavuga ko atagezeyo ari na byo byatumye mukuru we aza i Kigali kugira ngo akurikiranire bya hafi ikibazo cy’umuvandimwe we.
Uyu muryango wahise utanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibikurikirane mu maguru mashya.
Polisi y’u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga isubiza ubutumwa bwa Kemnique ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko aya makuru bayamenye bikaba birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Yagize iti "ayo makuru twayamenye arimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe."
Ishimwe Olivier Ba, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo BTN TV, Inyarwanda akorera ndetse yanakoze ku Igihe.com
Tanga igitekerezo