Ibiro bya Perezida wa Koreya ya Ruguru, bitangaza ko Perezida Kim Jong-un, yatumiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis.
Ubutumwa bukubiyemo ubu butumire bwo gusura umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang, buzasohozwa na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Perezida Moon Jae-in, uzagirira uruzinduko i Vaticani mu cyumweru gitaha mu rugendo azasuramo ibihugu bimwe by’Uburayi.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ubu si ubwa mbere umukuru wa kiliziya Gatolika ku isi atumiwe ngo asure Koreya ya Ruguru. Nta mubano ushingiye kuri Ambasade Koreya ya Ruguru ifitanye na Vaticani.
Kim Eui-kyeom, umuvugizi wa Bwana Moon Jae-in, yabwiye abanyamakuru ati: "Muri iyo nama na Papa Francis, [Bwana Moon] azamugezaho ubutumwa bwa Kim Jong-un bw’uko yifuza cyane guha ikaze Papa abaye asuye Pyongyang."
Ubu butumire ni cyo kimenyetso cya vuba giheruka kigamije ubwiyunge cya Koreya ya ruguru.
Mu kwezi kwa Gatandatu, Bwana Kim yagiranye inama na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere mu mateka y’ibihugu byombi ndetse muri uyu mwaka habaye inama eshatu zihuza Koreya zombi.
Mu mwaka wa 2000, Kim Jong-il, se wa Bwana Kim, yatumiye Papa Pawulo wa II ngo agenderere Koreya ya Ruguru nyuma yaho amagambo y’uyu Papa yari yasubiwemo avuga ko byaba ari "igitangaza" ashoboye kuhajya.
Ubwo butumire bwatangiwe mu nama yamuhuzaga na Kim Dae-jung, Perezida wa Koreya y’Epfo wari uri ku butegetsi icyo gihe. Urwo rugendo rwo muri Koreya ya Ruguru ntirwigeze ruba.
Tanga igitekerezo