Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi, Ndagijimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya ’Mama Yvette’, yagaragaje uburyo yakiriye agakiza mu minsi yarari mu myitozo imutegura kujya ikuzimu.
Ndagijimana utuye mu mudugudu wa Gihogere, Akagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo, avuga ko gahunda yo kujya ikuzimu yamujemo nyuma yo gucudika n’umusore wari usanzwe ujyayo kandi akaba yaramwerekaga ibimenyetso bihagije ko ashobora kuba umuti w’ibibazo bye.
Izina rya ’Mama Yvette’ Ndagijimana ryamufashe mu mwaka wa 2014, nyuma yo kubura umufasha we yapfuye akimara kubyara impanga akazimusigana. Yagize ati"Umugore wanjye yapfuye akimara kumbyarira impanga. Nahimbye indirimbo imunyibutsa, izina rihita rihera aho."
Gahunda yo kujya ikuzimu,Ndagijimana yayifashe nyuma yo kubona ibibazo by’ubukene byari bimwugarije,hakaniyongeraho nyabingi yarozwe n’umukobwa bakundaye nyuma ikajya imukubita hasi. Avuga ko yamenyanye n’umusore wajyaga ikuzimu bakanaba inshuti kuko yari amwizeyeho kuzamuvura kubera ibitangaza yakoraga.
Guhagarika kujya ikuzimu agahitamo agakiza
Ndagijimana avuga ko yagiranye ubushuti bukomeye n’umusore bari bamenyanye kubera ibitangaza bye ndetse bigera n’aho banana mu nzu imwe. Yagize ati"Yanyeretse uburyo butandukanye bwo kujya ikuzimu ndetse tukanabushyira mu bikorwa turikumwe."
Akomeza avuga ko inshuti ye yajyaga ikuzimu yifashishije igi,iciye mu musarani cyangwa igaca mu irimbi ndetse yanakoraga ibitangaza birimo nko kwihindura ibindi bintu bigera n’aho yahinduye ikirenge cya Ndagijimana ikinono.
Ndagijimana yagize ati: "Ijoro rimwe ubwo twari turyamye,twumvise umugabo wirukanga mu gicuku agenda avuga ngo abantu nibihane,iminsi yanyuma yageze,Yesu agiye kuza. Twashigukiye hejuru,wa musore afata inkoni ye yakoreshaga ibitangaza twiruka kuri uwo mugabo."
Ndagijimana avuga ko bamwirutseho bukabakeraho,mu masaha ya saa 05:00 z’igitondo uwo birukagaho yinjiye mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ruri I Kicukiro,na bo bamwinjira inyuma maze atangira kubarondora, avuga ibyabo byose kandi atari asanzwe atuye aho. Ndagijimana yagize ati: "Yaraduhagurukije aradusengera,twemera gukizwa atugobotora atyo."
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikana inkuru z’abantu bavuga ko bagiye ikuzimu bakagaruka n’ubwo hari n’abandi batabyemera, bagafata ikuzimu nk’ahantu h’intekerezo hatabaho. Abenshi mu bavuga ko bavuye ikuzimu,baraza bakaba abavugabutumwa bakomeye kandi ubuhamya bw’abo bugakurikirwa cyane.
Ndagijimana ni umuhanzi uvuga ko afite indirimbo 24, zirimo izo guhimbaza Imana n’izindi za gisirikare yahimbye akiri umusirikare mbere ya 2013.
Tanga igitekerezo