Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 , mu itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu basezeye ku mugaragaro ku wari umwepisikopi wabo,Musenyeri Nathan Rusengo Amoti wahinduriwe imirimo aho agiye kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kigali muri iri torero, inama y’abepisikopi yateraniye mu mujyi wa Karongi ku wa 15 Nyakanga ,yatoreye Pasitori Francis Karemera kuba umwepisikopi mushya w’iri torero muri iyi Diyoseze.
Ubwo umwepisikopi mukuru w’iri torero, Dr Laurent Mbanda yifatanyaga n’abakirisitu b’iyi Diyoseze n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gusezera kuri Musenyeri Nathan Rusengo Amoti wari uhamaze imyaka 7,aba bakirisitu bavuze ko uwari Musenyeri wabo agiye batabishaka na gato kuko yari amaze kubageza ku bikorwa by’indashyikirwa mu buryo burenze ubwo batekerezaga,bavuga ariko ko ubwo itorero rimukeneye ngo azamure na Diyoseze ya Kigali ivugwaho kuba isa n’iyadindiye mu gihe iya Cyangugu ngo ari yo ihagaze neza mu zindi zose ,nta kindi bakora.
Niyonsaba Martin,umukuru w’abakirisitu muri iyi Diyoseze yari yabwiye Bwiza.com ati’’ yatubereye intwari mu buryo butangaje kuko adusigiye ibikorwa byinshi tutigeze tunatekereza,birimo Guest house yahasanze yaguye cyane n’izindi 2 asize harimo iri Bweyeye, amashuri,amavuriro,abatagiraga shinge na rugero yitayeho bamwe barubakirwa n’ibindi twari tukimwifuzaho birimo kurushaho kuzamura akarere ka Nyamasheke kuko yibanze kuri Rusizi cyane, kutubonera kaminuza ifatika yakwigisha na tewolojiya n’ibindi twifuza ko uzamusimbura yazadukorera.
Bukeye ku wa 15 ni bwo inama y’abepisikopi yatoreye pasitori Francis Karemera kuzayobora iyi Diyoseze nk’uko umwepisikopi mukuru w’iri torero,Dr Laurent Mbanda yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com kuri uyu wa gatatu.
Ati’’ twamutoye,yitwa Reverend Francis Karemera, yari umunyamabanga mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda,yari abimazemo imyaka irenga 10.’’
Yakomeje avuga ko inama y’abepisikopi itora mu bakandida 2 baba boherejwe na Diyoseze ikeneye umwepisikopi,igahitamo umwe babona afite ubunararibonye buhagije,ushoboye uwo murimo, ufite amashuri akenewe,amaze nibura imyaka 5 mu murimo,afite impamyabushobozi ya kaminuza muri Tewolojiya,bikaba atari ngombwa ngo abe asanzwe ari uwo muri iyo Diyoseze kuko ashobora guturuka muri Diyoseze iyo ari yo yose ku isi, abo bakandida 2 bagatorwa na sinode ya Diyoseze muri benshi ishyikirijwe n’akanama gahitamo abakandida,abo 2 bagashyikirizwa inama y’abepisikopi igahitamo umwe.
Avuga ko nyuma yo gutorwa n’iyi nama hahita hasohorwa itangazo rijya mu itangazamakuru bikanamenyeshwa abangilikani ku isi yose,hagategerezwa iminsi 28 nk’uko amategeko yabo abisaba,bategereje uwagira ikindi amuvugaho kitamenyekanye mbere cyangwa ikindi cyatungurana,nyuma hagakurikiraho kumurobanura no kumwicaza ku ntebe y’ubwepisikopi.
Ati’’ ni umwe mu bapasitori bafite uburambe,bazi itorero,bigishijwe neza,berekanye ubuhanga bwabo mu yindi mirimo bakoze,turizera ko azakomereza aho uwo asimbuye yari ageze kandi nta cyari giteganijwe na kimwe kitazakorwa kuko tumwizeye,akazakomeza imirimo mu ivugabutumwa,kwigisha abapasitori mu iterambere n’izindi nshingano zose za Diyoseze kuko na we azaba afite iye migambi azayigezaho.’’
Musenyeri Nathan Rusengo Amoti ucyuye igihe, yabwiye Bwiza.com ko yishimira ko mu myaka 7 yari ahamaze, ku bufatanye n’abakirisitu asize urusengero rugezweho rwatwaye hafi 300.000.000 z’amanyarwanda, yarasanze uruto cyane rwari rutangiye gusaza, abakirisitu 27.000 yarabasanze ari 4000 gusa, amakanisa agera kuri 45 yubatse arimo amaparuwasi 32,andi akora ariko akeneye inyubako asize ageze ku 130 yarasanze 74, Ikigo nderabuzima cya Kacyangugu yasanze gifunze asize gikora neza cyane Guest house yasanze imwe arayagura asize n’izindi 2 n’ibindi yishimira,akavuga ko yari hafi kubaka inzu nini y’amagorofa y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi n’ibindi bikorwa birimo no kuzuza ikigo nderabuzima cya Gihundwe,n’ibindi yumva mugenzi we azakomeza.
Kubyerekeranye no kuba Nyamasheke atarayikozemo cyane ati’’ Nyamasheke yarangoye cyane kuko ibyangombwa byo kubaka bihabona umugabo bigasiba undi mu gihe muri Rusizi byosroshye. Ho bagukoza hirya no hino ukamara umwaka ugenda ukageraho ukarambirwa ni yo mpamvu ntahakoze cyane. Bakwiye kuvugurura kugira ngo uzaza azoroherwe.
Musenyeri mushya,Francis Karemera uzicazwa ku ntebe ku wa 15 Nzeri,afite imyaka 59 y’amavuko, impamyabushobozi y’icyiro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi n’icya 2 cya kaminuza muri Tewolojiya,arubatse afite abana bane.
[caption id="attachment_139026" align="alignnone" width="551"] Pasitori Francis Karemera watorewe kuba umwepisikopi wa Angilikani Diyoseze ya Cyangugu[/caption]
Tanga igitekerezo