Abarasita bo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize nibwo basuye mugenzi wabo, Mwizerwa utuye mu Karere ka Bugesera, mu gasanteri ka Ruhuha, bityo bamugaragariza urukundo bamufitiye imbere y’umufasha we n’abana.
Iki gikorwa cyo gusura mugenzi wabo, bakitabiriye basaga 60 baturutse impande zitandukanye z’igihugu ndetse n’abandi baturutse mu gihugu cy’u Burundi basanzwe bari mu Rwanda na babiri baturuka ku mugabane w’u Burayi.
Ntakirutimana Felecien uzwi ku izina rya Two T, imbere ya bagenzi be, yavuze ko ikirenze kuri iki gikorwa bakoze kikabahuriza hamwe, banitegura gushyiraho ihuriro ry’Abarasita.
Yagize ati "Ni byiza cyane ko uyu munsi habonetse uburyo tugahura kuri gahunda ya Unit, igikenewe cyane ni ubumwe, mu mahame y’Abarasita abantu barahura, tugomba guhura tukagira ubumwe hagati yacu"
Yakomeje avuga ko muri uru rwego rwo kunga ubumwe bateganya gushyiraho ihuriro RCC (Rastafari Continental Council).
Tanga igitekerezo