Iri ni Ijambo ry’Imana mugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Mu igitabo cy’ Imigani igice cya cumi na gatatu ku umurongo wa makumyabiri n’ ibiri haravuga hati ” Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, kandi ubutunzi bw’ abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi .”
Mu 1998 ubwo nari ntangiye gukoreshwa n’ Imana mu kwagura ubwami bwayo, ndibuka madame yari atwite inda kandi ari nkuru. Mbere yuko ayisama nkaba nari naregereye Boss wanjye wari washinze uwo murimo wo gufatanya n’ abandi mu kwagura ubwami bwayo, ni ikinyabupfura cyinshi, no gucabugufi ndamubwira nti “ nziyuko wumva abakozi bawe itegeko tugenderaho ryuko umukozi wawe ukeneye ikintu atagomba guhangayika cyangwa ajye kugishakira ahandi bitewe nuko ufite iduka ririmo ibintu byose abantu bose bakenera mu ubuzima bwabo. Ndumva nifuza ko umwana wakabiri uzavuka yagombye kuba umuhungu. “
Nibwo yanshubije ati” no problem “ ko wagize amahirwe ukagira boss ukize kuri byose kandi ukunda abantu be, Uwo mwana w’ umuhungu nzamuguha kandi azakora imirimo yanjye nkiyo urikunkorera ubu.
Ikindi kandi kuko muri iyi minsi hari ubwitange wagaragaje mu mirimo yawe ushinzwe nkongereye ikindi kintu nzakumenyesha ikindi gihe.
Ubwo navuza nti “ Thank you my Lord!”
Ubwo igihe kiri hafi kugera ngo mbone iyo mpano yanjye nziza nari ntegereje hafi umwaka nagiye ngabanya ingendo zo kujya kwagura ubwami bw’Imana dore ko nari karigenzi. Mu ijoro rimwe ryamye nagiye kubona mbona ahantu hari kubakwa urusengero ariko ari ibiti bishinze gusa, maze mbona ijambo ryitwa “MURAMA” ubwo nahise nkanguka. Ubwo muntekerezo yanjye nahise ntekereza nti “ Boss ndamukizwa ni iki ko ntabwirizwaga gukora imirimo yanjye. ( I’ am in trouble.)
Bwarakeye mbaririza aho nsanga ni mu murenge wegeranye n’uwacu wa Muganza witwa Muhehwe kandi bambwira ko bucya haba amasengesho yo kwiyiriza. Inkoko yabitse nageze mu inzira ingezayo. Nagezeye nkora Imirimo nkuko nayikoraga ubwo nsaba ko bansezerera ngataha kuri hari akagendo k’ amasaha angahe kandi nta modoka yahageraga kuko hari mu misozi.
Umuyobozi ubwo yabikoze baransengera barangije ibintu byarahindutse muri njye guhaguruka ngo ntahe biranga abaraho nabo babona ko nabuze amahoro, byansabye gusenga Imana ngo imbwire impamvu ibyo bimbayeho kandi narangije umurimo.
Muri uko gutangira gusenga nibwo umubyeyi umwe yatangiye kuvuza induru nk’ umuntu w’ umusazi. Ubwo nahise numva ijwi ribwira riti “ Imirimo yakuzanye hano nibwo igitangira” nkimara kumva iryo ijwi nahise nuzura imbaraga zidasanzwe kandi ngenda aho uwo mubyeyi yari yicaye. Ubwo icyo kiraka nagikoze hafi amasaha 2 umubyeyi aratuza. Ubwo umuyobozi yaje kumbwira ko hari igihe byamufataga akurira ibiti. Imana iguhe umugisha kuba udufashije uyu murimo.
Ubwo ibitekerezo byanjye byakomeje kuba k’ umufasha wanjye no kuri ya mpano yanjye narintereje. Ubwo nashimye Imana maze ndayibwira nti noneho nsezerera ntahe nsange Umuryango.
Ubwo yaransubije igiri iti” nakuzajyanye hano kuri Special mission. Uzava hano ariko umaze kugera kuri buri rugo rw’ umukristo wahano kuri uyu mudugugu mushya kuko haribyo nshaka gusenya biba mu ngo zabo. Ubwo ntabwo nateye imigeri kuko nzi neza ko ukorera Boss wanjye nta igihombo agira.
Ibyerekeye niyo mirwano nabivuga icyumweru cyose kugira ngo mbirangize. Gusa sinabura gushimira umuntu twari turi kumwe muri uwo murimo wamperekezaga wansengeye ubwo twageze tugasanga niho ku cyicaro gikuru kandi akaba ariho hahungiraga ingabo za sekibi kubera umuriro w’ amasengesho.
Aho imbaraga zangabanutsemo maze nkarambara hasi iyo nshuti y’ Imana iba yabibonye izamukira mu ikirere indambikaho ibiganza maze Umwami wanjye anyongerera izindi mbaraga urugamba ruza kuba urugamba koko intsinzi iza gutaha kwa Gitare, Boss wanjye Umwami Yesu Kristo ubwo nari mpamaze icyumweru cyose.
Kubera imirimo n’ ibitangaza byahabereye, Nyobozi barimo kumperekeza ingeza iwanjye kugirango bahabone.
Reka ngaruke ku icyigisho cyacu,
Nuko mu ijoro rya nyuma ubwo bwacyaga ntaha “ umwami wanjye yaransanze numvaga bimeze nkuko mwaba mwicaranye n’ umuntu muri kuganira ambwira kubijyanye no kuyoborwa n’ umwuka wayo.
Ubwo arambwira ati” Umwuka wanjye niwo ugomba kuyobora abana banjye” iyo usomye urwandiko Intumwa Paul yandikiye itorero rya abaroma igice cya munani k’ umurongo wa cumi nine haravuga hafi” abayoborwa n’ umwuka w’ Imana nibo abana b’ Imana.”
Arongera arambwira ati” Nzakuyobora kandi ntabwo ari wowe gusa ahubwo buri mwana wanjye.” Nzakwereka uburyo utazajya uhangayikishwa no kuba wabona amafaranga arangiza ibibazo byawe uzaba ufite. Kandi nzajya nkwereka uburyo uzajya ukoresha amafaranga yawe. Igihe cyose uzanyumva kandi unyumvira nzajya nkwereka uko ubona amafaranga igihe cyose.
Ubwo narakangutse ntangira kwibaza impamvu yavugishije kubyerekeye amafaranga kandi narimaze icyumweru ndi m’urugamba rwo gusenya ibirindiro by’ abazimu n’ indi myuka mibi byari biri munzu byabari abakristo.
Ariko nsubije amaso inyuma nibuka ko nari mfite ikibazo cy’amafranga yo kuzakiza iyo mpano y’umwana w’umuhungu nasabye Imana kuko numvaga nshaka kubikora mu uburyo bwa Special ( budasanzwe) nabwo ntekereza no kukindi kintu Imana yari yabwiye ko izanyongereraho igihe bayisabaga ko umwana ukurikiraho nifuza ko yaba umuhungu. Nahise nongera kuryama nongera kubona ndi guhabwa umurama w’ Imbuto z’ Inyanya (Tomato) nabwiwe kwihutira guhinga inyanya.
Ubwo nkigera mu rugo hashize icyumweru ubwo nabwo nari ryamye nibwo nikangura ndi gusenga kandi ndi kuvuga indimi nshya amasengesho ajyanye naya mpano nahawe ubwo menya ko Igihe kigeze kandi nabwo nsanga madamu yabyutse ari mu Cyumba cy’ amasengesho cyo mu urugo rwacu ubwo umubyaza aba atangiye akazi.
Ubwo namurambitseho ibiganza mu mwanya muto umwana w’ umuhungu w’ ibiro 4 abasesekaye mu maboko y’ababyeyi be. Impundu ziravuzwa n’ amashimwe menshi ku Imana itabeshye yo Isezeranya igasohoza. Ubwo muri ibyo byishimo n’umunezero niko ijwi nabwo ritatuzaga kubijyanye no kwihutira gukurikirana nabyo ibijyanye n’ ubuhinzi.
Nabikoze mfite morale nyinshi nawe urabyumva mu mezi atatu, Inyanya zari zihijije mu murima zimeze nk’ umusenyi ku Nyanja Ubwo urumva icyo nshaka kuvuga wari umusaruro utangaje cyane usibye nibyo icyo gihe agatebo ki inyanya kari kageze ku ri 1200frw kavuye kuri 250frw. Narasoromye ndacoka izisigaye nzigurishiriza mu murima.
Umurima wavagamo ibihumbi 100.000frw mvanamo 400.000frw maze mwene Gitare noroshya umukandara w’ Ipantaro ntangira kurya ku byiza byo mu iduka ryo kwa Boss wanjye ntawe umpagaze hejuru. Imana ntabwo yanga abana bayo bagira ubutunzi Ahubwo yanga ko bubatwara umutima bityo bukangiza imigenderanire yabo n’Imana yabo.
Abantu bahinduye amagambo ya Bibliya aho ivuga ibyerekeye amafaranga aho bavuga ko “ amafaranga ari umuzi w’ ibibi byose mu gihe Bibliya ivuga ko” abantu bakunda amafranga aba bera k’ imuzi w’ ibibi byose.1Timoteyo 6:10 “ Kuko abakunda impiya( amafaranga) ari umuzi w’ ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarakiye barayoba, bava mubyo kwizera bibahindukira imibabaro myinshi.”
Ni byiza kuri wowe kugira amafaranga kandi nabwo bikaba bibi amafaranga ku kwigarurira akagutwara umutima. Nzi ingo nyinshi zasenyutse n’izindi ubu zihagaze gusa k’umusenyi amafaranga akaba yashenye umusingi w’ ingo zabo.
Abagabo benshi bataye ingo zabo kubera amafaranga, abagore nabo basenye ingo zabo kubera amafaranga ndetse n’ abana bataye ingo zabo z’ababyeyi babo. kubera iki? Kubera ko impuguro nke ijyanye n’ amafaranga ibyo byose bikazarangira bibashyize mu mibabaro myinshi badashobora kwivanamo.
Kuko amafaranga agira ingufu nyishi yaguhumije amaso Kugirango azahumuke ni ngombwa haboneke uwasizwe amavuta akagukorera deliverance. Reka nkubwire ikintu kimwe” Iyo uri Umugisha, umugisha urakwishakira ntabwo ujya kuwirukaho kandi niyo uwirutseho utari uwo umugisha, ntushobora kuwufata. Byose bikarangira ari imibabaro n’ amaririra.”
Aho Imana impagurukirije kuri uyu murimo wiswe NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES aho nzafungura ishuri rikuru rya Bibliya mu kwezi gutaha mugushaka gufasha abakozi b’ Imana nkuko ubuyobozi bw’ igihugu byabisabye.
Haraho nagize impungenge ku ibijyanye n’ amafaranga bituma Imana ubwayo Ivugana nanjye iyindi nshuro kubw’ uwo murimo inyizeza ko ntakizahagarika uwo murimo kuko uziye igihe Muri iyo minsi nabonye ibintu byatumwe numvako ko intego izagerwaho bitewe n’ikimenyesho yahise inyereka.
Mu cyumweru gishize nashatse guhindura bimwe mubikoresho nakoreshaga mu iduka ryanjye hakaba hari umuntu nakundaga gufasha uvuka muri iki gihugu navuga ko ari inshuti yanjye. Byabaye ngombwa ko mutelefona kugirango mwihere ibyo bintu nasimbuje ibishya kugirango abyigurishirize maze agire icyo yakuramo cyamufasha.
Nibwo yaje ndabimwereka kandi mubwira ko bifite agaciro ka $300 kuko iyo ari bishya bigura hafi $1000 . ubwo yarashimye ajya gushaka ubi mugirira, nyuma y’ igice cy’ isaha nagiye kubona mbona azanye n’ umugabo w’ umukire cyanye ifite amaduka agera 10 akodesha , nibwo binjiranye mu iduka arandamutsa ariko yitegereza iduka ryanjye n’ ibintu birimo. Ubwo bafata ibyo bintu barabijyana.
Hashize amasaha 2 nibwo uwo mukire agarutse mu iduka ryanjye maze arabwira ati” Nabonye ufite ibintu byinshi ariko akaduka ukoreramo kakaba ari gato. Ngeze iwanjye byakomeje kungarukamo kandi nkurikije uko inshuti yawe yabwiye ibijyanye nawe niyo mpamvu nifuje kuba nagufasha nkaguha ahantu hanini wakorera.
Dore akapapuro nagerageje gukora kugirango kwereke uko nshaka kugufasha. Hariya mfite inzu ifite apartments 4 zikaba zituwemo ni imiryango 4 umwe anyishura $750 ku kwezi ubyo yose ni $3000 hasi hari iduka uwarikoreragamo yaguze irye. Yanyishuraga $1000. None ndashaka kuguha iyo nzu uyigure. Nanjye ndamusubiza nti amafaranga nari mfite nayasize mu mushinga ubu turikuvugana ntiwambaza na $10000. Aransubiza ati: icyo ntabwo ari ikibazo ndikumva muri njye nshaka kugufasha.
Reka nkwereke ko, kuba udafite amafaranga atari ikibazo. Nurangiza gusinya, abantu bari munzu ubu bazajya bakuriha $3000 buri kwezi kandi wowe uzajya umpa $2000 buri kwezi usagure $1000 kandi unakorere mu iduka ryawe utazajya uriha amafaranga warihaga aha ube wayakoresha ibindi mu myaka 5 gusa inzu izaba ari iyawe.
Ati ngwino njye ku kwereka iyo nzu. Ubwo twaragiye aranyereka ndatambagira inzu yose ndumirwa. Ubwo mu mutima nkajya mbwira Imana ndi” Kweli ( nibyo koko) ni uko ujya ukora dore yahangayitse ari kunyinginga mu gihe nari mfite ni ikibazo aho Ministries yanjye izakorera , dore ibyo gucuruza byo nabigiyemo kugirango mbone ikintu gituma mba ndi ahantu hamwe bityo mbashe kujya nsubira mu masomo niga. naho gucuruza ntabwo ari ibyanjye.
Ubwo turangiza mubwiyeko ngiye kubitekerezaho kandi nza musubiza mu kwezi kwa karindwi. Ubwo mukwa karindwi Imana itabihinduye, Izaba inshize mu abantu bataba mu ikode.
Iyo uri umwana w’ Imana , Uyoborwa n’ Umwuka wayo kandi wizera, ukwizera kwacu kwagombye kuba ku Imana yacu atari ku amafaranga. Ariko kuba wizera Imana nayo izakuyobora mu nzira yo kubona ayo mafaranga cyangwa ubutunzi.
Ni ikuyobora mu ukubona ubwo butunzi nawe ugomba kubukoresha mu ibintu bihesha Imana icyubahiro ndetse byagura ubwami bwayo. Utabijyanye mugukomeza kwagura ubwo butunzi nubwo nabyo ari ingenzi. Kubera ko ibyo umuntu aba akeneye tubihabwa n’ Imana ningombwa ko bigomba nabyo guhimbaza Imana.
[caption id="attachment_131748" align="alignnone" width="800"] Rev./Ev. Eustache Nibintije [/caption]
Imana ibahe umugisha.
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098( WhatsApp)
Tanga igitekerezo