Repubulika ya Kongo Brazzaville yatangaje ko yatewe n’icyorezo cy’ibihara biturutse ku nkende "monkey pox" nyuma y’uko hafashwe ibipimo bakayisangana abagera kuri 19.
Aba bayisanzwemo ngo biganje mu murwa mukuru i Brazzaville.
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubuzima Gilbert Mokoki yavuze ko nta mibare y’abapfuye baraboneka kugeza ubu, gusa ngo hari impungenge ko na bo baboneka mu gihe abaturage baba batitonze.
Yahamagariye abaturage gufata ingamba zirimo kwirinda guhura cyane n’inyamaswa no kwirinda gupfa kurya inyama izarizo zose babonye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryise iyi virusi ’mpox’ aho kuba Monkey Pox nk’uko byari bisanzwe.
Impamvu ngo ni uko iri jambo ryakundaga gukoreshwa n’abantu bamwe bakora irondaruhu.
Mpox yamenyekanye bwa mbere mu bantu mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu 1970, nk’uko bivugwa na OMS .
Tanga igitekerezo