Umutwe wa Mai Mai uravugwaho kwihuza na RED Tabara y’Abarundi bikagaba ibitero ku mpunzi z’Abanyamulenge zahungiye mu duce twa Bwegera na Mutalure muri Teritwariya Fizi nk’uko amakuru aturuka muri muri Kivu y’Amajyepfo avuga.
Sosiyete Sivili yo muri Kivu y’Amajyepfo yemeje iby’aya makuru ivuga ko iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru itariki 27 Gashyantare 2022 nk’uko iyi nkuru dukesha Rwanda Tribune ivuga.
Ibi bitero byagabwe kuri izi mpunzi zivuga ko zahunze imirwano ihanganishije ingabo z’u Burundi n’abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara kugeza ubu ntacyo Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziragira icyo zivuga kuri izi mpunzi zivuga ko zahunze imirwano ihanganishije ingabo z’u Burundi n’abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara.
Bivugwa ko imitwe y’aba Mai Mai b’Ababembe n’Aba Fuliiru yihuje n’umutwe wa RED Tabara ugizwe n’inyshyemba z’Abarundi zirwanya Leta y’u Burundi.
Izi nyeshyamba zikunze kuvugwa mu bikorwa byo gusahura amatungo huje zikunze kugaba ibitero bigamije gushaka iminyago(Inka) muri za Teritwari ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Tanga igitekerezo