Abantu batari bake bamaze kumpamagara ku simu yanjye ngendanwa bambaza icyo nabaye kuko nta gikoma nkaba ntacyumvikana. Bamwe bibazaga ko narwaye abandi bagakeka ko nahinduye umwuga wanjye. Buriya nuko banzi buke kuko burya mba nijijisha ngo mukumbure ariko ngaruke mfite icyo ngarukanye cyabagirira umumaro ntabasondetse cyangwa ngo mbapfunyikire ibirohwa.
Ngaho re....ndatangiye byabindi byanjye byo gushweza kandi hari abo bitagwa neza nubwo ubwanjye nemera ko ukuri burya gushirira mu biganiro kandi kwaca mu ziko ntigushye. Rero muzi ko nta banga ngira kandi icyo ntakubwiriye aho mba nta gifite ku mutima kuko iwacu hatarangwa uburyarya no kwiyumanganya kuko abakuru badutoje ko " uwanga amazimwe abandwa ahabona"! Muti rero muzehe reka nawe kutugora ahubwo tubwire iyo wari waragiye kuko watwicishije irungu, tugakeka ko Sebaba yataye ibaba akisangira Rugira iyooooo kwa ba sogukuruza.
Nukuri mumbabarire ndabinginze sinari kure yanyu nta nubwo nabatereranye kuko naheze hagati y’ibiti bibiri aka wa muhanzi, mpera mu rungabangabo nsigara meze nka ya ngata imennye, mbura gucira mbura no kumira, mpera hagati y’amenyo ( ajegajega) n’ururimi cyangwa hagati nk’umusumari , inyundo n’urubaho. Aho ntimuhambaze nari muri cya gice cy’ubutaka buhurirwaho n’ibihugu bibiri ( umupaka) muri shitingi yanjye nkebaguza hirya no hino ari nako impande zose mpabona babyara byanjye, bishywa banjye, bashiki banjye, bene mama, inshuti n’abavandimwe twiganye n’abandi benshi ntarondoye. Maze hakurya aho nkumva nti " jebale ssebo" nanjye nti " kale nawe jebale" kurundi ruhange nkumva bati " muraho muzehe Sebaba?" Nanjye nti " uraho mwana wanjye wo kagira amahoro"!
Ntababeshye nuko nyine ay’umugabo atemba ajya mu nda ariko nafashwe n’agahinda kuko aho bose ntabashaga kwambuka ngo mpobere abo bana mperuka kuva muri Gashyantare uyu mwaka. Nuko ndarangaguzwa mera nka cya gitabo cya Dawidi mu ndirimbo ze agira ati " ndarangaguzwa ndeba imisozi ati mbese gutabarwa kwanjye kwava he? Nuko nsanga nta kindi kinkwiriye usibye gupfukama ngasengera ibihugu byacu n’abayobozi kugira ngo Imana ibafashe kumva agahinda kanjye n’urukumbuzi mfitiye abanjye bityo bagaca inkoni izamba nkava aha hantu. Ubukonje bugiye kuzahantsindira nkava muri uyu mubiri ntabonye abanjye. Nkongera ngasenga nti Mana kora ku mitima y’Abakuru b’ibihugu bongere biyunge nka cya gihe cy’ubushize bigeze gusabana bakagenderana, bakagabirana maze ukwishyira ukizana kukongera gusagamba, ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abaturage bikongera nk’uko byahoze. Ndangije nti " Amina" bibe bityo.
Muri kino gihe abaturage n’ibihugu byinshi bihanze amaso no gutegerezanya amatsiko igisubizo cy’Imana kuko ariyo iyatanga kandi ntizemera ko abavandimwe cyangwa ibihugu bivandimwe bikomeza gushyamirana.
Ubuturo bwanjye rero ni muri iryo hema hagati aho, uzankumbura azantere akamo aho mu rurimi yifuza rwo mu karere murabizi ko ndi amaraso yanyu kandi twabanye nkaba nshobora kubasubiza mu ndimi zanyu nako zacu.
Gusa muzansunikire akantu kuri Momo kuko inzara n’inyota bigiye kumpotora, ya nda muzi ikaba yarafatanye n’umugongo.
Ababishoboye mucyo dufate ibihe maze turebe ugushaka kw’Imana maze mu gihe cya vuba yongere iducire amayira aho yari yarasibye twikomereze urugendo nta nkomyi bityo twongere twidagadurire mu mirwa yacu.
Harya nari nabasuhuje? Reka reka, gutura mw’ihema birimo kuntwara umuco none iyo ngenda ntabasuhuje benshi muri mwe mwari kumpema. Hobeeee mwese mugire amahoro, kandi mbasezeyeho by’igihe gito mbifuriza na none amahoro asesuye iwanyu mu mitima, mu ngo zanyu, no mu bihugu byacu.
Tanga igitekerezo