Ubu nasetse natembagaye kubera ukuntu mbazi kuko wabona hari abagiye kwambuka imipaka bayabangira ingata kubera ubwoba. Ndabazi arega, kuko twaravukanye turanareranwa. None se nabibagirwa nte nibuka ko twiganye ubwo umupira w’igare waturikaga maze mu mwanya nko guhumbya ukaba wagurutse boshye impala cyangwa inyombya byikanze intare?
Ndabazi cyane pe! Nakwibagirwa gute uburyo iyo batubwiraga ngo tujye gutabara urugamba rwashyushye abandi bagahagurukana ibakwe bajya kugarika ingogo ariko wowe ukaba " umutegaji" ubeshya Afande ko warwaye umugongo n’ imyuna kugira ngo udatabara ku rugamba. Askyii wa kigwari we! Si wowe kubera ubwo ngirwaburwayi " bagusigaga" ku ijiko" aho kuririnda neza naryo tugasanga washiririje kandi imvungure zitakingana uko wazihawe??
None rero urwishe ya nka ruracyayirimo kandi kuko burya udahunga ikikwirukansa ahubwo uhunga ikurimo kandi umuntu adatinya ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo. Pu ndarambiwe kandi unyumve ko ndambiwe. Imyaka ibaye myinshi tuyirya itaturya, narinzi ko waciye akenge wisubiyeho none uracyari wawundi bwoba. Yewe koko izina niryo muntu kandi so nta kwanga akwita nabi! Imyaka ibaye ibaye myinshi ndakarogizinka , izi nka kandi urantangaza wo kubura gushora we.
Nyamara ariko ntugire ngo ndagututse kuko tukiri amakurutu nibyo byari nkibyo kurya byacu. Urabizi twabonye ibirenze ibyo kuko twari ibizongwe, tuviringitwa, ducucuma chini ndetse tunyura no mu bikwazo ariko byose hagamijwe kugira ngo batumare ubwoba ntituzabe ibigwari tuzavemo abasore bakamilitse. Wumva wowe nta kimwaro ufite kubona ibyo byose twanyuzemo ntacyo byakumariye ukaba ugihangara gutitizwa no kumva intambi zituritswa bashaka amabuye y’agaciro, cyangwa basatura imihanda yerekeza iwanyu wamara ugahwera ukazanzamuka ugeze kwa muganga? Mbega wowe!
Uri Bwoba koko! Harya ntiwibuka ko iyo umwaka warangiraga mu bihe nk’ibi twabaga twoza inshyimbo zacu twitegura kurya ubunani tunezerewe? Ibyo byo warubizi ndabizi. Uko umwaka wazaga undi ugataha Afande yatubwiraga saa sita zijoro ngo turye umwaka, magazini zawe zarangiraga mbere y’ izacu warangiza bakagukomera mu mashyi ko uri umuhanga mu kurasa umwaka. None nshuti yanjye igihe nk’ icyo kirongeye kiraje ariko burya si buno kuko ibintu byahindutse. Urusoro rurahenze ubimenye kuko ubu turugura, mu gihe kera aduyi ariwe waturatugemuriraga. Mbaye nguteguje rero kuko ayanjye Afande Sebaba nkiyazigamye kuburyo 2019 nzawurasa kandi nkawurasa pe.
Nguteguje mbere y’igihe utazavuga ngo sinakubwiye utazikanga wisanze hakurya kubera bwa bwoba bwawe nzi neza. Inama nakugira gusa, ni ukureka bwa bugome bwawe bwo gutera gatarina mw’ijoro no gucucura iby’ abandi utakoreye, guhotora no kwica inzirakarengane. Uramenye ntibizakurange kugira ngo muri 2020 tuzawunezererwemo hamwe utarahunze urwakubyaye kuko twabyiyemeje muri viziyo 2020 twihaye.
Wowe n’izindi nshuti twabanye uzibwire ko mbifurije noheri nziza kandi umwaka mushya uzababere muhire, mukomeye kandi mushikamye muzira ubwoba. Muzawurye ntuzabarye.
Tanga igitekerezo